Ubu buryo bwifashisha amakuru y’ikoranabuhanga aturuka mu bantu barenga miliyoni hanyuma bugatanga inama z’ibyo umuntu ashobora gukora bitewe n’uko yiyumva.
Itsinda ry’abo bashakashatsi riri gushaka abantu bagera kuri 200 kugeza mu mpeshyi, bashobora kwifashishwa mu isuzuma ry’ubu buryo.
Uburyo bwa Petrushka bukoresha amakuru ya buri murwayi, nk’imyaka ye, igitsinda, ibimenyetso, ubukomere bw’indwara, hanyuma ikanareba ingaruka ubwo burwayi bwamuteye.
Aba bashakashatsi bavuze ko ubu buryo ari “agashya kagamije gufasha abarwayi mu rugendo rwo kuvurwa ndetse no gusangizanya amakuru mu gihe cyose cyo kuvurwa.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenzura, Prof Andrea Cipriani yavuze ko mu busanzwe imiti ikoreshwa mu kuvura agahinda gakabije yatangwaga hakurikijwe ubumenyi bw’umuganga.
Ati “Hari imiti irenga 30 ku isoko ariko inshuro icyenda mu icumi, umurwayi ntahabwa ubuvuzi twavuga ko bwizewe. Turashaka kuvura abantu neza, aho kuba gukekeranya,”
Abarwayi bashobora kwiyandikisha kugira ngo bakorerweho igenzura hanyuma bahabwe ubwo buvuzi. Iryo suzuma rizanakorerwa mu bihugu birimo Canada na Brazil.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!