00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye gihangayikishijwe n’abaganga boherezwayo ntibajyeyo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 May 2024 saa 05:53
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye giherereye mu Karere ka Rusizi buvuga ko bufite ikibazo cy’abakozi bake bitewe n’uko hari aboherezwayo bakanga kujya gukorerayo bitewe n’imiterere yaho.

Ni ikibazo kimaze igihe. Abakorera kuri iki kigo nderabuzima bigomwa amahirwe bagenzi babo babona arimo impushya, amahugurwa n’ibiruhuko ariko n’ubundi ntibashobore kuziba icyuho mu mitangire ya serivisi.

Nyirahagenimana Gabdiose wo mu kagari ka Kiyabo Umurenge wa Bweyeye yabwiye IGIHE ko iyo bagiye ku kigo nderabuzima cya Bweyeye batinda kuvurwa.

Ati “Sinzi niba ari abaganga bacye cyangwa ari ukutagira umwete. Icyo twifuza ni uko mwadukorera ubuvugizi serivisi ikajya yihuta”.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima, Nyabyenda Placide, umukozi ushinzwe imirire yavuze ko iki kigo nderabuzima gikwiye guhabwa umwihariko kuko bafite abaforomo bake ahanini biturutse ku boherezwayo bakanga kujyayo.

Ibi bituma iyo hari abaforomo baherekeje umurwayi urembye woherejwe ku bitaro bya Gihundwe, mu Kigo Nderabuzima hasigara icyuho amasaha menshi kuko kuva ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye ugera ku Bitaro bya Gihundwe harimo ibilometero birenga 90.

Ati “Icyifuzo ni uko abakozi bakorera hano ku kigo nderabuzima bagenerwa agahimbazamusyi nk’uko abakozi b’umurenge wa Bweyeye bongererwa 25% ku mushahara kuko bigabanya icyuho cy’abanga kuza kuhakorera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiliga Anicet, yavuze ko iki kibazo cy’abaganga boherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye bakanga kujyayo bakizi ndetse ko baherutse kukiganiraho na Minisiteri y’ubuzima.

Ati “Mu cyumweru gishize twakiganiriyeho n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima batubwira ko umuti ugiye kuboneka, abaganga boherezwa mu cyaro nka Bweyeye na Butare bakajya bashyirirwaho agahimbazamusyi”.

Ibi bizagendana no kongera umubare w’abaganga bari mu gihugu aho Leta yashyizeho gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga u Rwanda rufite mu myaka ine.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi buvuga ko ikibazo cy'abaganga boherezwa ntibageyo kiri gushakirwa umuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .