Ni ibagiro rigiye kumara amezi abiri ritangiye gukora kuko ryatangiye imirimo yo kubaga tariki 23 Mutarama 2025.
Abaturage b’akarere ka Rusizi bari bamaze igihe bataka kutagira ibagiro ryujuje ibisabwa, bigatuma bagura inyama zirimo umwanda zabagirwaga ahantu hasa nabi.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Leta y’u Rwanda yakoranye n’abari barashoye imari mu ibagiro rya Rusizi, yemera kubishyurira 50% kugira ngo bagire ibagiro rigezweho.
Mu 2020, ku musozi uri mu marembo y’Umujyi wa Rusizi hatangiye kubakwa ibagiro rigezweho ari na ryo rya mbere rinini mu Rwanda kugeza ubu.
Iri bagiro rifite ubushobozi bwo kubaga amatungo 350 buri munsi arimo inka 100, ihene n’intama 50 n’ingurube 200.
Umuyobozi wa Rumeat Processing, Mugambira Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko iri bagiro riri gukora ku kigero cya 30% kuko bamaze igihe gito batangiye kubaga ndetse bakaba bataratangira kurangura amatungo yo kubaga.
Ati Hari n’ikibazo cy’abakiliya bataramenyera, abagura inyama ntabwo baramenyera, ariko mu minsi itaha bazaba bamaze kumenyera.”
Mugambira avuga ko ibagiro rya Rusizi kuri ubu riri kubaga inyama zifite ubuziranenge kuko bafite ibikoresho bigezweho birimo ibitesha ubwenge itungo mbere y’uko ribagwa kandi rikaba rikorera mu nzu zisa neza.
Ati "Kubaga ni ibintu bisaba abantu b’abahanga babyize. Kuriya abaturage babikora, itungo bakarikubita ifuni bakaribagira mu rutoki bituma abantu barya itungo ririmo ibinyabutabire”
Niyongabo Claude, umaze imyaka 10 acuruza inyama avuga ko iri bagiro rya kijyambere riri kubaha inyama zifite isuku mu gihe mbere baranguraga inyama zabagiwe ahantu hadafite isuku.
Ati "Mbere tutarabona ibagiro risobanutse mu mbogamizi twagiraga harimo umwanda, n’abakiriya ku isoko ugasanga ni bakeya, ariko tugeze hano twahasanze isuku ihagije na serivisi nziza iboneye, uko byasa kose bitandukanye n’aho twaranguraga.”
Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona inyama zujuje ubuziranenge iri bagiro ryashyizeho serivisi yo kubagira umukiliya itungo yizaniye akishyura ikiguzi cya serivisi. Inka kuyibaga ni 16500frw, ingurube ni 7000, ihene cyangwa intamabni 2500.
Kubaga inka bitwara litilo 200 z’amazi, hagakoreshwa umuriro n’ibyuma bikonjesha kuko inyama zikimara kubagwa zihita zishyirwa mu byuma bikonjesha mu gihe zitegereje abaguzi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!