Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Kalambi, Umurenge wa Mururu neza neza ahari iyo bariyeri ku wa 21 Mata 2025.
Hategekimana Deogratias warokotse ubwicanyi ndengakamere bwakorewe kuri iyi bariyeri, agakurikizwa amacumu, agenda akwepana na yo, yavuze ko tariki 7 Mata 1994 yasohotse yahuye inka, asanga mu mihanda nta n’inyoni itamba abantu bose bari mu nzu.
Yarakomeje agera mu isantere ya Gihango ahasanga abagabo yari yaraye aguriye inzoga bahindutse aba aribo bamwirukankaho n’amacumu bashaka kumwica.
Avuga ko bigoranye yabashije kugera muri Sitade ya Rusizi, aho we na bagenzi be batandatu bishyuye 5000Frw umugabo witwa Kamasasi utarahigwaga arabambutsa abageza I Bukavu.
Ati “Aha iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye, hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi baturukaga impande n’impande. Mu bo twibuka uyu munsi harimo Buhoro Buzima Camille na Bavakure Vincent bishe bakabarundaho amashara bakabatwika”.
Hategekimana avuga ko ageze i Bukavu ahitwa Ngouba yahasanze inkambi yarimo Abatutsi bari baragiye babasha kwambuka, bahaba iminsi mike bimurirwa ahitwa Nyangezi ari na ho bavuye bagaruka mu Rwanda igihugu kimaze kubohorwa n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ubu ntawe ukivuga ngo uriya ni inzoka. Ntawe ukivuga ngo uriya ni Umututsi, uko twicaye hano urareba mugenzi wawe ukamubonamo Umunyarwanda”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yakomeje Abatutsi barokotse Jenoside i Gihango, abashimira uburyo bakomeje gutwaza mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ati “Turabizeza y’uko ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe aha tuzafatanyiriza hamwe kubirinda. Tuzabafasha gukora inyigo y’ikimenyetso cyazandikwaho amazina y’Abatutsi bishwe kugira ngo mu gihe cyo kwibuka tuge twibuka tureba kandi dusoma amazina yabo”.
Abatutsi biciwe I Mururu muyahoze ari Segiteri Gihango bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe ruruhukiyemo abarenga 10.000


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!