00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hatangijwe umushinga witezweho guhindura akarere igicumbi cy’ubuhinzi bw’imbuto

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 2 October 2024 saa 04:56
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yashimye umushinga wo guteza imbere ubuhinzi SAIP2, avuga ko mu byo bawitezeho harimo gufasha aka karere kugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’ubuhinzi bw’imbuto.

Yabitangaje ku wa 1 Ukwakira 2024, ubwo hatangizwaga imishinga ibiri ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ishyirwa mu bikorwa binyuze RAB. Iyi mishinga ni RDDP2 wo guteza imbere inka z’umukamo na SAIP2 wo guteza imbere ubuhinzi.

Imirenge y’Akarere ka Rusizi irimo Gikundamvura, Bugarama, Muganza na Nyakabuye, yeramo amoko menshi y’imbuto by’umwihariko amaronji n’imyembe byoherezwa mu mujyi wa Kigali no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ibi biri mu byatumye ubuyobozi bw’aka karere buhitamo kukagira igicumbi cy’ubuhunzi bw’imbuto ziribwa binyuze mu kuvugurura ubu buhinzi bugakorwa kinyamwuga.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, Ntivuguruzwa Télésphores, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’iyi mishinga yombi kitakoreye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ariko mu cyiciro cya kabiri ko bahisemo kongeramo utu turere kuko ari uturere dufite isoko muri Congo kandi dufite abaturage bakunda umurimo.

Ati “Ku bijyanye n’ubuhinzi bw’imbuto icyo duteganya gufasha abaturage ba Rusizi ni ukubaha imbuto nziza, nk’urugero nko mu myembe bagira ya myembe mitoya itakigezweho ku isoko, tuzabaha imbuto zibasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’uburwayi.”

Mu bindi umushinga SAIP2 uzafasha akarere mu guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto harimo kubafasha mu ruhererekane nyongeragaciro, tekinike z’ubuhinzi zigezweho, kubigisha kuvura uburwayi bw’imbuto, kubahuza n’amasoko kububakira amakusanyirizo y’imbuto.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yavuze ko nyuma yo kubona ko Rusizi yeramo imbuto batangiye gukomanga mu nzego zose bireba kugira ngo zibafashe kuvugurura ubuhinzi bwazo.

Ati “Hari abaje mu by’ukuri, nk’uyu mwaka dufite gutera ibiti by’imbuto birenga ibihumbi 300, na hegitari zigera kuri eshanu. Uyu mushinga rero uje wongera bya bindi twari twarahize. Byumvikana ko mu myaka ibiri, Rusizi, hazaba hari impinduka mu buhinzi kuko turifuza gukora ubuhinzi bw’imbuto bitari bya bindi byo gutera kamwe hano ngo usimbuke uge hariya ahubwo noneho akaba ari nk’ishyamba ry’inzitane, umwana yaba avuye ku ishuri akaba yashituraho ntihagire umuturage uvuga ngo banyibye kuko impamvu bizana ikibazo ni uko ziba ari nke.”

Biteganyijwe ko umushinga wa SAIP2 uzarangira utwaye arenga miliyoni 20$, mu gihe umushinga RDDP2 uzatware miliyoni 125$.

Bamwe mu bitabiriye itangizwa ry'imishinga RDDP2 na SAIP2
Meya Kibiriga yavuze ko mu byo biteze ku mushinga wa SAIP2 harimo guhindura akarere igicumbi cy'ubuhinzi bw'imbuto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .