Rusizi: Motel yatahuweho kwiba amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Mu igenzura Sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG) yakoreye mu Karere ka Rusizi, yatahuye motel yo muri aka Karere yakoreshaga umuriro w’amashanyarazi, utabanje kunyura muri mubazi.

Iyi motel izwi ku izina rya “Motel Rusizi II” iherereye mu Murenge wa Mururu, Akagari ka Tara. Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bakozi ba REG, avuga ko ba nyiri iyi motel bafashe insinga z’amashanyarazi zikura umuriro ku ipoto, bacomekaho iziwinjiza mu nzu utabanje kunyuzwa muri mubazi.

Ati “Bafashe insinga z’amashanyarazi ziturutse ku ipoto, bahita bazicomekaho urutsinga rujyana umuriro muri motel mbere y’uko insinga zigera muri mubazi, mu busanzwe insinga zijyana amashanyarazi muri motel zagombye kuba zicometse ku nsinga zisohotse muri mubazi, kugira ngo umuriro bawukoreshe wabanje kubarwa.”

Uyu mukozi avuga ko batarabasha kumenya ingano y’umuriro iyi motel yari imaze kwiba, ko bazabasha kuwumenya neza nibamara gusesengura amakuru ajyanye n’uko yaguraga umuriro.

Ati “Igihe ntabwo twahita tukimenya kuko kugira ngo tukimenye bisaba ko tujya mu makuru yerekana uko baguraga umuriro, tukareba igihe umuriro baguraga watangiye kugabanukira cyane, niho twahera tumenya igihe kwiba amashanyarazi byatangiriye.”

REG ivuga ko ubwo yageraga aho iyi motel ikorera itahasanze nyirayo n’uwari uyishinzwe, ariko bari gushakishwa ngo basobanure ibijyanye n’aya manyanga.

Mu gihe byaba byemejwe ko iyi motel yibaga umuriro, izahanishwa gucibwa amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, inishyure umuriro wose yakoresheje iwibye.

REG ivuga ko itaramenya igihe iyi moteli yari imaze yiba umuriro
Motel Rusizi II irakekwaho kwiba umuriro w'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .