Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 31 Gicurasi 2024, mu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yatumiwemo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ imirenge, abahagarariye amadini n’amatorero, Umuyobozi w’umudugudu uhagarariye abandi, n’umunyamanga Nshingwabikorwa w’akagari uhagarariye abandi.
Abari muri uyu mwiherero bagaragaje impungenge ku bwinshi bw’abana bata amashuri, havugwa ko hatagize igikorwa ngo aba bana basubizwe mu ishuri bazahinduka inzitizi ku mibereho myiza n’iterambere ry’umuryango nyarwanda.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari wo muzi wo guta amashuri kw’abana.
Muri aka Karere hari habaruwe imiryango 954 ibanye mu makimbirane, ariko ku bufatanye bw’akarere n’amadini n’amatorero imiryango 286 yaraganirijwe ubu hasigaye 668.
Ati "Turi gutegura inama n’abahagarariye amadini n’amatorero kugira ngo twongere tujyanemo. Tujya tubona iyo tuganirije imiryango ibanye mu makimbirane basabana imbabazi bakongera kubana neza".
Imiryango ibanye nabi yiganje mu murenge wa Bugarama, ahakunze kuvugwa ibibazo by’ubusambanyi, ubushoreke n’ubuharike.
Uyu murenge harimo imiryango ufite imiryango 80 ibanye mu makimbirane, ugakurikirwa na Gitambi ifite imiryango 73 na Nkanka ifite imiryango 44.
Visi Meya Dukuzumuremyi yavuze ko ikindi gitiza umurindi guta amashuri ukubyara abana benshi bigatuma imiryango ibura ubushobozi bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri.
Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette yavuze ko bagiye guha imbaraga umugoroba w’imiryango kugira ngo ubafashe guhangana n’ibibazo byugarije imiryango.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!