Biteganyijwe ko iryo bagiro rizatangira gukorerwamo bitarenze Ukuboza 2024.
Iri bagiro riri mu murenge wa Giheke, ryatangiye kubakwa mu 2020. Byari biteganyijwe ko rizaba ryuzuye bitare 2022, ariko ntibyakunze bitewe n’uko ryatangiye kubakwa hakirimo icyorezo cya Covid-19 .
Iri bagiro rizaba rifite ubushobozi bwo kubaga amatungo 1100 ku munsi, arimo inka 300, ingurube 400, ihene 200 n’intama 200.
Mu byo ryitezweho harimo kongera ubuziranenge bw’inyama mu Rwanda kuko kugeza ubu mu Ntara y’Iburengerazuba amabagiro yujuje ibisabwa ari abiri gusa arimo iryo mu Karere ka Rubavu n’iry’inkoko riri mu karere ka Rutsiro.
Habiyambere Jean Pierre usanzwe ari umuyobozi w’ibagiro rya Rusizi akaba n’umwe mu bashoramari bari kubaka iri bagiro rya kijyambere, yabwiye IGIHE ko muri Afurika y’Iburasirazuba ahandi hari ibagiro nk’iryo rigiye kuzura, ari muri Kenya.
Ati “Umwihariko waryo ni uko rifite ubushobozi bwo kubaga amatungo menshi, no gutunganya inyama zayo zikavamo sosiso n’ibindi, mu gihe andi mabagiro icyo akora ari ukubaga gusa”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu n’iterambere, Habimana Alfred, yavuze ko ari ishema ku Rwanda kuzuza ibagiro nk’iryo.
Ati “Imirimo irakomeje igeze kuri 97%, harimo gukorwa imbuga hanze, imbere imashini bamaze kuzishyiramo”.
Mu gice kigenewe kubaga ingurube ari nacyo cyatangiye kubakwa nyuma, naho ibikoresho byose byamaze kugeramo.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iri bagiro ariryo rizaba ribaga inyama ku buryo bwizewe, bagasaba abaturage n’aborozi kurigana.
Mu mirimo ikiri gukorwa harimo no kubaka ibiraro amatungo azajya ashyirwamo mbere yo kubagwa, ndetse no gutegura ahazajya hashyirwa imyanda.
Biteganyijwe ko iri bagiro rizuzura rifite agaciro ka miliyari 4Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!