Ibi babitangaje kuri uyu Kabiri, tariki ya 12 Nyakanga 2022, mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ubwo hatagizwaga igikorwa cyo gukora uyu muhanda uzubakwa mu mwaka umwe.
Aba baturage bavuga ko muri aka gace bari barasubiye imyuma kuko nta terambere ryabageragaho ku buryo n’uwazaga kuhasura yatinyaga kuhagera kubera icyondo.
Umwe yagize ati “Mbere iyo wabwiraga umumotari kukuzana i Murangi yakubwiraga ko atahagera kubera icyondo cyinshi cyahabaga ku buryo n’abandi bantu batinyaga kuza kuhatura ukabona tumeze nk’abasigaye inyuma mu iterambere.”
Abaturage bavuze ko uyu muhanda ugiye kubakwa uzatuma aka gace gatera imbere kuko nta muntu uzongera gutinya kukageramo.
Umuyobozi muri NPD igiye kubaka uyu muhanda, Yves Nshuti, yavuze ko uzuzura utwaye miliyari 7 Frw, uzatanga akazi ku basaga igihumbi.
Yagize ati “Turizera ko uzihuta kuko ibikoresho byose turabifite. Mu ikorwa ry’uyu muhanda hazagaragara imirimo myinshi. Turateganya byibura guha akazi abarenga 1000 baturiye uyu muhanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko atari uyu muhanda gusa bazakora kuko bafite gahunda yo gukora imihanda yo mu nsisiro byibura irenga ibirometero 100 muri uyu mwaka.
Yagize ati “Muri uku kwezi turatangira inyigo y’umuhanda wa Gihundwe-Rwahi- Kabutembo ungana na kilometero umunani mu gihe tuzakora n’undi ujya i Muhari yose ya kaburimbo. Dufite n’indi mihanda yo mu nsinsiro ifite uburebure burenga ibirometero 100 tuzakora muri uyu mwaka.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko buzakomeza gukora imihanda, bwizeza abaturage ko n’indi izakorwa uko amikoro azagenda aboneka.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!