00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hagiye kubakwa ikigo cyo guteza imbere igihingwa cya pacuri

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 06:12
Yasuwe :

Mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, hagiye kubakwa ikigo cy’icyitegererezo cyo guteza imbere igihingwa cyizwi nka pacuri (Patchouli).

Iki kigo kizaba kirimo uruganda rutunganya umusaruro wa pacuri, ubutaka ihinzeho bwo kwifashisha mu gusobanurira abari mu rugendoshuri, icyumba cy’amahugurwa n’ubwanikiro.

Mu ruzinduko aherutse kugirira mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, Perezida Kagame yasabye ko iki gihingwa kivamo imibavu (parfum) cyitabwaho.

Ni igihingwa cyageze mu Rwanda kivuye mu Buhinde, gitangira gihingwa mu Bugarama, nyuma abatuye umurenge wa Rwimbogo barakibenguka batangira kugihinga muri 2012, biza no kurangira bagisigaranye mu gihe abo mu Bugarama bageze aho bakagisimbuza ibindi bihingwa.

Umusaruro w’iki gihingwa uva mababi matoto, ikaba isarurwa buri mezi atatu. Gusarura Pacuri ni uguca ibibabi byayo bitoto nk’uko basarura icyayi, ukabyanika bikanyura mu ruganda ruyivanamo umushongi uvanwamo imibavu.

Kugira ngo ubone ikilo kimwe cy’umushongi bisaba kuba wasaruye ibilo 100 by’ibibabi bya pacuri.

Pacuri ihingwa mu ikawa no mu rutoki kuko ibi bihingwa biyirinda izuba bigatuma idatakaza impumuro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yabwiye IGIHE ko mu nama baherutse kugirana, abahinzi ba kawa babasabye guteramo pacuri kuko irinda kawa kwangizwa n’agasurira.

Ati “Hano mu karere ka Rusizi hagiye kubakwa ikigo cy’icyitegererezo cyo guteza imbere pacuri. Ubutaka bwamaze kuboneka, igisigaye ni ugutangira kubaka. Mu gihe cya vuba icyo kigo kizaba cyatangiye gukora".

Sibomana Valens, Perezida wa koperative y’abahinzi 29 bahinga pacuri mu murenge wa Rwimbogo, yabwiye IGIHE ko basanganywe uruganda ruto rukamura pacuri rukayivanamo umushongi, bakawohereza i Kigali mu ruganda rukoramo imibavu.

Ati "Uruganda bagiye kubaka ruzaba ari runini cyane, ndetse batubwiye ko ruzaba arirwo runini ku Isi. Ni ibintu byiza kuko ruzaba rwunganira urwo twari dufite.”

Amababi ya pacuri iyo bamaze kuyasoroma barayanika, yamara kuma bakayacanira amasaha umunani, kugira ngo babone umushongi.

Sibomana avuga ko amafaranga akura muri pacuri amwunganira mu buzima bwa buri munsi.

Ikilo cy’amababi ya pacuri cyatangiye kigura 400Frw ariko cyaje kugabanuka kigera kuri 200Frw. Iri gabanuka ry’igiciro ryaturutse ku kuba abahinzi barasomaga amababi akomeye ntavemo umubavu mwinshi. Iri gabanuka ry’igiciro ni naryo ryateye Abo mu Bugarama kureka kuyihinga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi NAEB, cyagiriye abahinzi ba pacuri inama yo kujya basarura amababi matoto.

Akarere ka Rusizi kihaye intego yo kongera ubuso buhinzeho pacuri bukagera kuri hegitari 200 bitarenze ukwezi kwa Kamena 2023, buvuye kuri hegitari 44 ihinzeho kuri ubu.

Litiro imwe y’umushongi wa pacuri igura ibihumbi 44 Frw. Iyi litiro iva mu bilo 100 by’amababi. Uruganda rukamura pacuri mu murenge wa Rwimbogo rufite ubushobozi bwo gutunganya ibilo 300 ku munsi.

Iki gihingwa gisaba guhingwa ahantu hatagera izuba cyane
Abatuye Rusizi batangiye kubyaza umusaruro pucuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .