00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu rusengero

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 11:04
Yasuwe :

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka cy’imyaka 30 y’amavuko, yasanzwe mu rusengero rwa ADEPR Butambamo mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi amanitse mu mugozi yapfuye.

Uyu murambo wagaragaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022. Uyu mugabo abaturage bavuze ko badasanzwe bamuzi muri ako gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butambamo,Uwamariya Laetitia yabwiye IGIHE ko umuzamu w’uru rusengero ruri kubakwa n’umukuru w’umudugudu aribo ba mbere babamenyesheje iby’uyu murambo.

Ahamya ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yishwe bitewe n’uburyo umurambo we wari umeze.

Yagize ati “Ashobora kuba yishwe kuko kugeza uyu mwanya aho ari arasa nk’uhagaze ntanagana, amaguru ye arakora hasi kandi mu gatuza ntacyo yambaye. Anahafite agasebe kandi aracyambaye n’ingofero n’ipantalo ye yacitse.”

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane umurambo wa nyakwigendera wari ukiri muri urwo rusengero, bategereje inzego z’ubugenzacyaha ngo zitangire iperereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .