Ni mu matora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi no kuzuza Komite Nyobozi yabaye ku wa 8 Gicurasi 2024.
Aya matora abaye nyuma y’uko hari hashize amezi ukwezi kumwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi ikora ituzuye kuko tariki 2 Mata 2024, abajyanama batanu barimo na Ndagijimana Louis Munyemanzi beguriye rimwe.
Habimana Alphred yagize amajwi 165 naho Niyonzima Olivier bari bahanganye agira amajwi 76.
Habimana Alfred yavuze ko azashyigikira iterambere rishingiye ku muturage aho azashishikariza abaturage kujya mu makoperative ndetse akanafatanya na komite nyobozi mu gukemura ibibazo bigaragara mu miyoborere y’amakoperative.
Uyu muyobozi yavuze ko azateza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka agashishikariza abaturage kujya muri ’Ejo Heza’ no gukora ubuhinzi kinyamwuga.
Mbere yo gutora visi meya habanje gutorwa abajyanama batanu bo kuzuza inama njyanama aho hatowe Ngayaboshya Silas, Habimana Alfred, Karangwa Cassien, Uwizeye Odette na Mukakalisa Francine.
Dr. Uwizeye Odette yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi naho Karangwa Cassien atorerwa kuba Visi Perezida w’Inama Njyanama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!