Rusizi: Grenade yatewe mu mujyi wa Kamembe ikomeretsa abantu bane

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu bane bakomerekejwe na grenade yatewe mu mujyi wa Kamembe, ababigizemo uruhare bakaba bakomeje gushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko abagabye iki gitero bataramenyekana.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Ku wa 19 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, umuntu utaramenyekana yateye grenade mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ikomeretse byoroheje abantu 4 bahise bajyanwa mu bitaro.”

“Inzego z’umutekano zatangiye gukora ip[erereza rigamije gutahura uwo ari we wese waba wabigizemo uruhare.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza