Yabitangarije mu kiganiro yahaye abaturage bo mu mirenge 11 muri 18 igize Akarere ka Rusizi bahamijwe n’inkiko uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagafungwa, ubu bakaba bararangije ibihano bagafungurwa.
Ni ikiganiro cyabereye kuri sitade y’Akarere ka Rusizi ku wa 22 Mutarama 2025, nyuma y’aho muri iyi Ntara by’umwihariko mu turere twa Karongi na Rusizi hakomeje kugaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside no guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bigizwemo uruhare n’abahaniwe ibyaha bya Jenoside bakarangiza ibihano.
Gen. Maj. Nkubito yakomoje ku byabereye mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Karongi, avuga ko umugabo witwa Augustin Niyongamije yacuze umugambi wo kwica umugore witwa Mukakanyamibwa Béatrice, ndetse awushyira mu bikorwa.
Ubwo Niyongamije yari afunzwe, Mukakanyamibwa Béatrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabanaga neza n’umugore we, ku buryo yari yaramutije amasambu akayahingamo ibitunga umuryango.
Uyu mugabo akiva muri gereza yacuze umugambi wo kwivugana Mukakanyamibwa Béatrice ngo basigarane imitungo ye yose.
Gen. Maj. Nkubito yanavuze ku byabereye mu murenge wa Nyakarenzo tariki 9 Mutarama 2025, aho umusaza witwa Nsabimana Berchimas yishwe n’abo yatanzeho amakuru ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafungwa ubu bakaba bararangije ibihano bagafungurwa.
Uyu muyobozi yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside bagafungwa bakabaye bashimira Leta imbabazi yabahaye kuko ngo iyo ibishaka yari kubarasa.
Ati “Tumaze imyaka 30 duhagaritse Jenoside. Tukiyihagarika twaravuze ngo tugomba kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Iyo ni ingamba yafashwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Nibwira ko no muri gereza byabageragaho. Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Hanyuma wasohoka ugashyiraho akabari k’Abahutu? Koko muri iki gihugu?”
Yahamije ko muri ako kabari nta kindi baganira kitari ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri n’ibitekerezo byo kurwanya Leta.
Gen. Maj. Nkubito yaburiye abafunguwe batekereza ko bakongera kwica, bibwira ko bakongera gufungwa ngo kuko aho uburiri bwabo babusize bahazi, abasaba kureka iyo mitekerereze bakajyana n’abandi mu murongo w’igihugu w’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko abafungiye ibyaha bya Jenoside barimo abagenda barangiza ibihano muri iyi minsi barenga ibihumbi 21, biganjemo abataremeye icyaha bagakatirwa gufungwa imyaka iri gagati ya 20, 25 na 30 cyangwa gufungwa ubuzima bwose.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!