00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Begerejwe amashanyarazi biruhutsa urugendo rwa kilometero 10

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mutarama 2022 saa 10:54
Yasuwe :

Abaturage bo mu tugari twa Rwinzuki mu Murenge wa Nzahaha na Rwenje ho ku Nkombo mu Karere ka Rusizi, bariruhutsa nyuma yo kwegerezwa amashanyarazi bari bamaze igihe kinini bafitiye inyota.

Bamwe muri bo batangarije RBA ko bari bamaze igihe kirekire basaba gukurwa mu kizima ariko ubu ibikorwa byo kubacanira biri hafi kurangira ndetse aba mbere batandukanye n’umwijima.

Bari babangamiwe no kuba bagikoresha uburyo bugoye nko kumva radio bibasabye kugura amabuye, ibintu banavuga ko bagenzi babo batuye ahamaze kugera amashanyarazi babasekeraga.

Umwe yagize ati “Byari ibibazo bikomeye kubera ikibazo cy’icuraburindi. Twari tubayeho mu buryo butandukanye n’ubwa bagenzi bacu duturanye bafite umuriro ku gice cya Rwimbogo ndetse no hakurya muri RDC kuko wabonaga amatsinga aca hejuru yacu, cyane ko dufite urugomero mu Murenge wacu, rujyana amashanyarazi mu bindi bihugu [ariko] twebwe tukaba ntayo twagiraga.”

Mugenzi we yunzemo ati “Twabyumvaga nk’inzozi. Twumvaga ngo ahandi baracana ariko tukumva bitazatugeraho."
Bagaragaje ko iyo mibereho yabagizeho ingaruka cyane kuko byatumaga utwo duce tutageramo iterambere rishingiye ku bikorwaremezo.

Umubyeyi umwe yagize ati “Ni na yo mpamvu abana bacu basubira inyuma mu myigire kuko bavaga ku ishuri bagera mu rugo ntibashobore gusubiramo amasomo cyane ko babaga bari ahantu hatabona.”

Bavuze ko gushyira umuriro muri telefoni, gushesha imyumbati, soya n’ibindi binyampeke biribwamo ifu byabasabaga gukora urugendo rwa kilometero 10 bajya i Mushaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwinzuki, Ntwari Emmanuel, yashimangiye ko kugeza serivisi ku baturage by’umwihariko izisaba ikoranabuhanga byari ingorabahizi.

Ati “Iyo twakeneraga serivisi zisaba ikoranabuhanga twakoraga urugendo rwa kilometero 10 tugiye kuzitangira ku Murenge kandi serivisi yaregerejwe umuturage. Bikaba ingorane rero gukora urugendo rurerure wa muturage tukajya kumuhera serivisi kure kandi yagombye kuyibonera hafi.”

Nyuma yo kuyegerezwa, biyemeje kuyabyaza umusaruro. Bavuze ko abana babo baziga neza, imirimo igahangwa ndetse bakajyana n’iterambere igihugu kigezeho baka serivisi bifashishije ikoranabuhanga.

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko umwaka wa 2021 warangiye ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 68%, ni ukuvuga izigera kuri 1.844.126 ubaze izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’izifite adafatiye kuri uwo muyoboro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .