00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Batanu bakomerekeye mu mpanuka y’imbangukiragutabara

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 October 2024 saa 01:49
Yasuwe :

Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yarenze umuhanda igwa mu kabande ikomerekeramo abantu batanu bari bayirimo.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Kigwa, Umurenge wa Gitambi w’Akarere ka Rusizi ku wa 27 Ukwakira 2024.

Saa munani z’igicuku nibwo iyi mbangukiragutabara yari ivanye abarwayi n’abarwaza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo ibajyanye mu Bitaro bya Mibilizi yarenze umuhanda igwa mu kabande.

Ni imbangukiragutabara iki kigo nderabuzima cyahawe isimbura iyakoze impanuka tariki 3 Ukwakira 2024, igahitana abantu batanu barimo n’umwana w’imyaka itanu.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, Niyitegeka Gerard, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iyi mbangukiragutarama yarimo abantu batandatu barimo abarwayi babiri, abarwaza babiri, na shoferi n’umuforo.

Ati “Umushoferi yatubwiye ko yarwanye nayo iramunanira igwa mu kabande, Turakeka ko iyi mpanuka yatewe n’umunaniro cyangwa umuhanda mubi kuko avuga ko yabanje kurwana nayo."

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise boherezwa ku kuvurirwa ku Bitaro bya Mibilizi, ubwo twavugana n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yavuze ko babiri bagiye koherezwa ku Bitaro bya Kaminuza biri i Huye.

Batanu bakomerekeye mu mpanuka y'imbangukiragutabara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .