Rusizi: Bijujutiye gucibwa amande kuko banze guha mugenzi wabo umuganda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Mutarama 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuze ko barenganyijwe n’ubuyobozi bwabaciye amande kuko banze guha umuganda mugenzi wabo bavuga ko yifashije.

Aba baturage ngo banze guha mugenzi wabo umuganda wo kumuhomera inzu ngo kuko yishoboye, ibintu bemeza ko bakoze bagamije ‘guca ingeso yo korora ubunebwe.’

Bamwe muri aba baturage babwiye Radio Rwanda ko buri wese utarakoze uyu muganda yaciwe amande ya 5000 Frw, mu gihe utayafite we yahawe igihano cyo kujya gutunda umucanga ku kigo cy’amashuri giherereye muri ako gace.

Umwe muri bo yagize ati “Uriya mubyeyi afite abahungu batatu bakuze, uwo munsi batangaza umuganda yari yaraye abaherekeje basubiye i Kamembe iyo baba bari baje kurya Ubunani, urebye inzu ifite umuryango usohoka sinzi niba mutabibonye ku muryango ruguru ku cyumba kidahomye, ifite n’umuryango usohoka umwe yasize awukasemo ngo havemo ikindi cyumba.”

Yakomeje agira ati "Ukibaza umuntu wagize ubushobozi bwo gukata icyumba ntiyagira ubushobozi bwo kwihomera icyumba cye?”

Mugenzi we yavuze ko yanze kumuha umuganda kuko afite abahungu b’abasore.

Ati “Naravuze nti ese tujye gufasha umuntu ufite abana bashyingije ufite n’abasore gute ?”

Uwo muturage we avuga ko atishoboye ahubwo bagenzi be bamugiriye ishyari ku buryo ari ryo ryatumye bataza kumufasha.

Ati “Abantu b’ino bagira amashyari bo baravuze ngo mfite abana b’abasore kandi abo basore ntabwo tubana hano mu rugo, bagiye kwishakira imibereho bakora i Kamembe mu buryo bwo kwishakira amafaranga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Hategekimana Claver yavuze ko abahanwe bari basanzwe ari ibigande mu bikorwa by’umuganda.

Ati “Abaturage ntabwo barenganye kuko iyo umuntu atakoze inshingano ze niba ari ibikorwa rusange abantu bagiye gufatikanya mu muganda bakwiye kuba babyitabira niba nta yindi mpamvu bafite, nk’ubu tumaze igihe mu bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri ari uko ugasanga ntibabyitabira.”

Yongeyeho ko abahanwe barimo abari bamaze igihe batitabira ibikorwa rusange n’ibikorwa by’umuganda akanashimangira ko ibihano bahawe byakurikije amategeko

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gikundamvura bwavuze ko nta kibazo bubona mu mande yaciwe aba baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .