RIB yatangaje ko abatawe muri yombi ari abitwa Niyonkuru Sion, Mugarura Jean Damascène na Habyarimana Emmanuel, bo mu mudugudu wa Gipfura, Akagali ka Gahinga, Umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi.
Abaregwa bafungiwe kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe bagikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yagize ati “RIB iributsa abaturarwanda ko kwigomeka ku byemezo byubutegetsi ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzaca ukubiri n’amabwiriza cyangwa uzahutaza umukozi uri mu kazi ko kubahiriza ko amabwiriza ya leta ashyirwa mu bikorwa.”
Guverinoma y’u Rwanda iheruka gufata ibyemezo ko ingendo zose hagati y’uturere zibujijwe, ndetse abantu bose bagomba kuguma mu rugo, kereka umuntu ugiye gutanga cyangwa gushaka serivisi zihutirwa.
Kugeza ubu abantu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni abantu 54.

TANGA IGITEKEREZO