Babitangaje ku wa 21 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Abatutsi biciwe mu yahoze ari Segiteri Gihango.
Padiri Nahimana Thomas kuri ubu uba mu mahanga, ni umwe mu batifuriza ineza u Rwanda bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mururu, Muhigirwa Innocent avuga ko Padiri Nahimana yahawe ubusaseridoti ashingwa kuragira intama none ngo aho kuziyobora araziyobya.
Ati “Mu magambo avuga harimo gupfobya Jenoside, akavuga ko nta Jenoside yabaye mu gihugu, ahubwo habayeho uburakari Abahutu batewe n’indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanutse. Kubera ko ahindagura hari n’aho avuga ngo habaye Jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abahutu”.
Muhigirwa yabwiye urubyiruko ko ibyo Padiri Nahimana atangaza atari byo kuko ngo nta Muhutu wigeze atwikirwa, cyangwa ngo yicwe azira ko ari Umuhutu.
Ati “Hari urubyiruko rwakumva ko ari uwihaye Imana rugakeka ko ibyo uwihaye Imana avuga byose ari ukuri, nyamara na Padiri Seromba yasenyeyeho Abatutsi Paruwasi ya Nyange, na Padiri Fortunatus Rudakemwa na we yirirwa asebya igihugu. Mbwira urubyiruko ko baca ukubiri n’ibyo avuga, ahubwo bakandika bamuvuguruza kuko nibakomeza kubyumva bakabyizera nk’ukuri bizatuma bagira ivangura ry’amoko, bazamure ingengabitekerezo ya Jenoside bafungwe”.
Hategekimana Deogratias warokokeye i Gihango avuga ko ibyo Padiri Nahimana avuga ari ukugoreka amateka kuko avuga ko habaye Jenoside ebyiri.
Ati “Ntabwo ari byo kuko mu Rwanda habaye Jenoside imwe yakorewe Abatutsi, yateguwe na Leta ya Kayibanda na Leta ya Habyarimana. Ihagarikwa n’Inkotanyi. None se Jenoside yindi avuga ko yakorewe Abahutu yateguwe na nde? Ishyirwa mu bikorwa na nde? Ihagarikwa na nde?”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yasabye urubyiruko kwiga amateka y’u Rwanda rukirinda abagerageza kuyagoreka, abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Urubyiruko turabasaba ko bareba isoko y’amateka zizewe, hari ibitabo, hari inyandiko zanditswe, hari ubuyobozi bubari hafi kugira ngo ibyo badasobanukiwe basobanuze, kuruta uko bapfa kwakira no kwemera ibyo basomye byose ku mbuga nkoranyambaga”.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!