00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Bafatanywe ibiro 22 by’urumogi bahishe muri sima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2022 saa 09:14
Yasuwe :

Polisi y’ u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Rusizi ryafashe abantu batatu, batwaye ibiro 22 by’urumogi mu modoka itwaye sima.

Mu bafashwe harimo Umunye-Congo wari utwaye imodoka ari kumwe n’Abanyarwanda babiri.

CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bose uko ari batatu bafatanywe urumogi baruhishe mu mifuka ya sima, bakaba barafatiwe mu Mudugudu wa Birogo, Akagali ka Gahinga, Umurenge wa Mururu.

Ati “Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru ko hari imodoka itwaye imifuka ya sima ariko harimo umufuka bahishemo urimo urumogi, Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi-Nyamasheke mu Mudugudu wa Birogo, imodoka ihageze barayihagarika basatse basanga itwaye sima ariko harimo imifuka ibiri umwe urimo imyenda ya caguwa n’undi mufuka urimo ibiro 22 by’urumogi, bahita bafatwa barafungwa.”

Yongeyeho ko bakimara gufatwa umushoferi yavuze ko urumogi ari urwa urw’umuntu bari batwaye mu modoka baturukanye mu Kagali ka Kamurehe, mu Murenge wa Gashonga afite imifuka ibiri ariko batari bazi ko afitemo urumogi.

Aba bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kamembe ngo hakurikizwe amategeko.

CIP Rukundo yashimye uruhare rw’abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, anihanangiriza abantu bose bijandika mu bikorwa byo gutwara ibiyobyabwenge kubireka kuko ingamba zo kubafata zakajijwe, kandi ko ufashwe ahabwa ibihano bikomeye birimo no gufungwa igihe kirekire.

Uyu mufuka urimo urumogi wari wahishwe mu yindi ya sima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .