Ni ikibazo aba baturage bavuga ko cyongeye kugaruka nyuma y’aho inzego z’umutekano n’iz’ibanze zari zimaze igihe zaragihagurukiye kigacogora.
Niyonsenga Desire wo mu Mudugudu wa Rwega, Akagari ka Rwega Umurenge wa Giheke yabwiye IGIHE ko aya mabandi aherutse kumutega ashaka kumwambura telefone, yirutse amukurikiza imbwa.
Ati "Ikibazo kiduhangayikishije nk’abaturage b’Umurenge wa Giheke dukoresha iriya nzira tujya mu kazi, mu isoko rya Gatsiro no mu Mujyi wa Rusizi".
Mukashyerezo Daphrose, yavuze ko basigaye barema isoko rya Gatsiro bafite ubwoba kubera ayo mabandi abategera mu nzira, akabambura amafaranga na telefone.
Harorimana Emelien we yavuze ko ayo mabandi ari abasore b’abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu kagari ka Gatsiro, ashimangira ko uretse gutegera abantu mu nzira baniba imyaka iri mu mirima n’amatungo y’abaturage.
Ati “Hari umukecuru w’iwacu ku Rwega baherutse kumutemera ibitoki bitandatu, hari undi baherutse gutemera inyamunyo baza no mu mirima bakibamo ibigori. Hari umusaza bateze avuye mu gasoko bamunyaga telefone”.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye IGIHE ko batari bazi ko iki kibazo cyagarutse.
Ati “Iyo baduhaye amakuru dukorana n’inzego z’umutekano na polisi abo bantu bagafatwa. Icyo tugiye gukora ni uko ayo makuru tubonye tugiye kuyakoresha tukayabyaza umusaruro ku buryo utwo duce batubwiye tugenda tukatwegera tukaburizamo iyo migambi mibi”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!