00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Akurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 12 April 2025 saa 12:35
Yasuwe :

Umukobwa w’imyaka 27 ukomoka mu Karere ka Muhanga, yatawe muri yombi nyuma yo kubyara umwana akamuniga.

Byabereye mu Mudugudu wa Kankuba, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi.

Uyu mukobwa wari waravuye iwabo mu Karere ka Muhanga atwite, akajya gutura hafi y’uruganda rwa CIMERWA yakoragamo, ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2025 yafashwe n’inda, ahamagara mugenzi we ngo amuherekeze kwa muganga.

Ubwo bari mu nzira berekeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye, ibise byaramufashe abyarira mu nzira, umwana aramuniga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James, yabwiye IGIHE ko bahamagawe n’abaturage, bagera aho byabereye basanga ibyo abaturage bavuga ni byo, ndetse n’umukobwa arabyiyemerera, inzego zibishinzwe zimuta muri yombi.

Manirarora yasabye umuntu wasamye ko yajya ajya kwisuzumisha inda mu gihe cyagenwe kandi akabyara yifuza kurera.

Ati “Umutima wo kubyara umwana ukamuniga ni uw’ubunyamaswa. Gutwita amezi icyenda nyuma yo kubyara umwana ukamuniga ni umutima mubi utagakwiye kuranga Abanyarwanda.”

Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zafashe umwanzuro wo kohereza uyu mukobwa ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo abanze avurwe, mbere y’uko afungirwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu gihe hagitegurwa dosiye ye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umurambo w’uruhinja wabanje gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Mibilizi mbere y’uko ushyingurwa i Rusizi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .