Byabereye mu Mudugudu wa Kankuba, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi.
Uyu mukobwa wari waravuye iwabo mu Karere ka Muhanga atwite, akajya gutura hafi y’uruganda rwa CIMERWA yakoragamo, ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2025 yafashwe n’inda, ahamagara mugenzi we ngo amuherekeze kwa muganga.
Ubwo bari mu nzira berekeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye, ibise byaramufashe abyarira mu nzira, umwana aramuniga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James, yabwiye IGIHE ko bahamagawe n’abaturage, bagera aho byabereye basanga ibyo abaturage bavuga ni byo, ndetse n’umukobwa arabyiyemerera, inzego zibishinzwe zimuta muri yombi.
Manirarora yasabye umuntu wasamye ko yajya ajya kwisuzumisha inda mu gihe cyagenwe kandi akabyara yifuza kurera.
Ati “Umutima wo kubyara umwana ukamuniga ni uw’ubunyamaswa. Gutwita amezi icyenda nyuma yo kubyara umwana ukamuniga ni umutima mubi utagakwiye kuranga Abanyarwanda.”
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zafashe umwanzuro wo kohereza uyu mukobwa ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo abanze avurwe, mbere y’uko afungirwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu gihe hagitegurwa dosiye ye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umurambo w’uruhinja wabanje gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Mibilizi mbere y’uko ushyingurwa i Rusizi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!