00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Aho Interahamwe zaririye imitima y’Abatutsi hagiye gushyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 April 2025 saa 08:57
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko bagiye kwicarana n’izindi nzego bagategura ikimenyetso cy’amateka kizashyirwa i Gatandara, aho Interahamwe zaririye inyama z’Abatutsi zirimo imitima n’imyijima.

Yabitangarije mu Mudugudu wa Winteko, Akagari k’Abahinda, Umurenge wa Mururu ku wa 9 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi 171 bari batuye mu yahoze ari Segiteri Winteko bishwe tariki 9 Mata 1994.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Gatandara hari bariyeri yatandukanyaga Komine Kamembe na Komine, Cyimbogo, yari ifite intego yo gutangira Abatutsi ngo badahungira i Bukavu muri Congo.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mururu, Muhirwa Innocent yavuze ko tariki 16 Mata 1994, Bagambiki wari Perefe wa Cyangugu yagiye muri sitade ya Rusizi afite urutonde ruriho amazina y’abantu 49, aruha Lieutenant Imanishimwe bari kumwe ararusoma.

Ati “Barabatwara babajyanama mu Gatandara, bahasanga Interahamwe zari zavuye segiteri Mururu, Mutongo na Cyete, zirabatemagura, zibavanamo imyijima, imitima, n’impyiko barabyotsa barabirya”.

Mu Batutsi yibuka bariwe n’Interahamwe harimo Gapfumu, Sibomana Benoit, Nkata Bernard, umucuruzi witwaga Gatashya Ananias, umukozi wa Perefegitura witwaga Gaperi.

Muhirwa yabwiye Sindayiheba utaramara ukwezi atorewe kuyobora Akarere ka Rusizi ko abamubanjiriye kuri uyu mwanya birengangije icyifuzo cyo kubaka mu Gatandara ikimenyetso cy’amateka.

Ati “Icyifuzo cyacu nk’abacitse ku icumu ni uko mu Gatandara hashyirwa ikimenyetso cy’amateka, kugira ngo amateka y’ibyahabereye muri Jenoside atazasibangana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko ubwo bugome ndengakamere bwo kwica Abatutsi, bagakurwamo ibice by’umubiri, Interahamwe zikabyotsa zikabirya, amaze kumva ahantu hatatu byakozwe harimo mu Gatandara no ku Mayaga.

Meya Sindayiheba yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye gukorana n’imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka na AVEGA) kugira ngo barebe ibikenewe n’ibyakorwa kugira ngo ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Gatandara kiboneke.

Ati “Nk’Akarere turabyemera kandi turabishyigikiye. Tugiye gutegura inama n’abo bafatanyabikorwa turebe uburyo icyo kimenyetso cyahashyirwa”.

Mu Gatandara ni mu Murenge wa Mururu, hafi y’Umupaka wa Rusizi I uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwatangaje ko buteganya gushyira ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside mu Gatandara
Mu Karere ka Rusizi bunamiye Abatutsi bishwe n'abarimo insoresore za CDR
Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe ku Winteko
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mururu, Muhirwa Innocent yasabye ko mu Gatandara hashyirwa urwibutso rw'amateka
Meya Sindayiheba yemeye ubusabe bw'abarokotse Jenoside basaba ko mu Gatandara hashyirwa urwibutso rw'amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .