00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abazimurwa hafi ya CIMERWA barasaba guhabwa amafaranga aho gutuzwa mu mudugudu

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 February 2025 saa 02:30
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi baturiye uruganda rwa CIMERWA rukora sima, batangaje ko mu gihe baba bagiye kwimurwa kubera ko uruganda rubangiriza inzu, bakwiye kuzabarirwa agaciro k’imitungo yabo bakajya gutura aho bashaka, aho kwimurirwa mu mudugudu nk’uko ubuyobozi bubiteganya.

Ni abaturage bamaze igihe kinini basaba kwimurwa iruhande rwa CIMERWA kuko intambi ituritsa zibateza ibibazo byinshi birimo kubasenyera inzu, kuramburura kw’amatungo yabo no gukuramo inda kw’abagore batwite.

Bavuga ko hari amakuru bamenye ko inzego z’ibanze zahisemo ko abantu batuye muri metero 800 uvuye aho uruganda ruri bazimurwa bagatuzwa mu Mudugudu wa Kibangira.

Bamwe mu baganiriye na RBA bavuze ko bagenzi babo bimuwe mbere bakajya gutuzwa muri uwo mudugudu batorohewe n’imibereho, kuko nta mirima yo guhinga bahawe kandi bari basanzwe batunzwe n’ubuhinzi ndetse ikaba ari na site bavuga ko itabereye imiturire kuko hahanamye cyane.

Umwe yagize ati “Njye icyo nifuza ni uko batubarira amafaranga buri wese akajya kwishakira aho yubaka. Kuvuga ngo baratwimura ntitubishaka kuko inzu zacu ziri kwangirika ni twe twaziyubakiye ntabwo tuzananirwa kwiyubakira izindi.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye IGIHE ko ibyo abaturage bavuga na byo bizitabwaho kuko Akarere katarafata umwanzuro w’uko bagomba kwimurwa.

Yagize ati “Hari abaturage bari mu ntera yegereye uruganda bamaze kugaragazwa ko bagomba kwimurwa n’imiryango igomba kwimurwa irazwi, ariko uburyo bwo kubimura ni bwo buri kurebwaho umwanzuro nturafatwa. Ibyo abaturage bifuza bizasuzumwa harebwe igifite inyungu ku bantu bose.”

Ikibazo cyo kwimurwa kw’abo baturage bavuga ko nta rwego batakigejejeho ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize bakigejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko mu ruzinduko bahagiriye.

Depite Uwumuremyi Marie Claire uri mu bari basuye aka karere yavuze ko n’Inteko igiye gushyiraho akayo kugira ngo abo baturage bimurwe vuba.

Yagize ati “Ni ikibazo kizwi inzego zatangiye gukurikirana ariko uburemere bw’ibigomba kwishyurwa, inzira binyuramo n’ayo mafaranga atari make ni yo mpamvu bitararangira. Na twe tuzongera tubaze [abayobozi] aho babigejeje.”

Abaturiye uruganda rwa CIMERWA i Rusizi bavuga ko badashaka gutuzwa mu mudugudu ahubwo bashaka ingurane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .