Uvuye ahazwi nko ku Uwinka ku muhanda wa Nyamagabe – Rusizi mu ishyamba rya Nyungwe, kugira ngo ugere mu Murenge wa Bweyeye bigusaba gutega moto y’amafaranga ibihumbi bine, udafite ubushobozi bimusaba kugenda n’amaguru hagati y’amasaha atanu n’atandatu.
Uyu muhanda uzwi ku izina rya Pindura – Bweyeye urimo gukorwa kuva tariki ya 18 Gicurasi 2020, uzagera ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, uturutse ku Uwinka, hagati mu ishyamba rya Nyungwe mu rugabano rw’Akarere ka Rusizi na Nyamasheke.
Bamwe mu baturage barenga gato ibihumbi 16 bo muri uyu murenge bashimira umukuru w’igihugu wabatekerejeho nyuma yo kubaha umuriro w’amashanyarazi mu 2018, akaba agiye no kubaha umuhanda.
Umuturage witwa Dusengimana Daniel yagize ati “uyu muhanda uzadufasha guhahirana n’Akarere ka Nyamagabe ndetse no mu bindi bice by’Akarere ka Rusizi, nka Kamembe kugerayo byari bihenze cyane.”
“Reba gufata moto y’ibihumbi bine ukagera ku Uwinka ugatega imodoka igera i Kamembe, umuhanda wa Kaburimbo uzatuma igiciro kigabanuka kigere hagati ya 3000 na 2500 kuri moto.”
Musabyimana Leoncie nawe ati “Baduhaye amashanyarazi mu 2018 none na kaburimbo igiye kuza, ni ibyo gushimira Umukuru w’Igihugu ukomeje kutwitaho. Kugera ku bitaro byari bigoye ariko urumva ko bizahita byoroha. Nta modoka itwara abagenzi twari dufite ariko izahita iza.”
Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda uzatuma bava mu bwigunge kuko Umurenge wabo witaruye.
Ati “Urabona bweyeye imeze nk’iri inyuma y’indi mirenge, bizatworohera kuba twajya i Kamembe, Nyamagabe. Birumvikana ko uburyo bw’ingendo buzaba bworoshye noneho n’abashaka gushora imari mu bwikorezi bashyiremo imodoka zorohereza abaturage kuko nta modoka zitwara abagenzi zihari.”
Uyu muhanda w’ibilometero 32 uri gukorwa na sosiyete y’Abashinwa, uzuzura mu myaka ibiri iri mbere.
Ni impano abaturage bo muri aka gace bemerewe na Perezida wa Repubulika nyuma yo kubaha umuriro w’amashanyarazi mu 2018.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!