Rusizi: Abatuye mu kirwa cya Gihaya bagomba gutega ubwato bagiye kwiyogoshesha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Ukuboza 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Kirwa cya Gihaya giherereye mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, barifuza guhabwa amashanyarazi kugira ngo nabo bagere ku iterambere rirambye.

Aba baturage babwiye IGIHE ko bifuza ko muri iki kirwa batuyemo hagezwa amashanyarazi kugira ngo nabo bave mu icuraburindi, nk’uko bagenzi babo bo ku cyirwa cya Nkombo bamaze gutera imbere.

Bavuga ko kutagira amashanyarazi bibadindiza mu iterambere kuko n’iyo bashatse kwiyogoshesha cyangwa gushesha ifu no gusharija telefone bibasaba gutega ubwato bakajya kubikorera i Kamembe.

Aba baturage bahamya ko kutagira amashanyarazi bituma abana babo batsindwa mu mashuri kuko batabasha gusubiramo amasomo mu masaha y’ijoro

Umuhoza Marie Solange utuye mu Mudugudu wa Burorozo, Akagari ka Gihaya, avuga ko abana babo batsindwa cyane kubera ko batabona uko basubiramo amasomo baba bigishijwe ku manywa.

Ati “Urumva niba umwana avuye ku ishuri ntabwo asubira mu masomo aba yigishijwe bigatuma mu mashuri batsindwa cyane kuko nta buryo baba bafite bwo gusubiramo ibyo baba bigishijwe”.

Umugabo witwa Barabona Evariste, avuga ko bahora batanga icyifuzo cyo guhabwa amashanyarazi kenshi.

Ati “Nta mashanyarazi tugira kandi twarabisabye kenshi biranga. Bitugiraho ingaruka kuko nkatwe dukunda ubugari, kugira ngo tuburye hari abasekura imyumbati kubera kwanga gukora urugendo bajya gushesha i Kamembe cyangwa i Gihundwe.”

Yakomeje avuga ko kutagira amashanyarazi bibadindiza mu iterambere kuko n’ufite ubushobozi bwo gutangira umushinga wo kogosha (Salon de coiffure) abura uko yabikora kubera ikibazo cy’umuriro.

Meya w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yemeza ko kuba hari abashoramari bagiye kubaka hoteli mu Kirwa cya Gihaya, bizatuma hagezwa n’amashanyarazi.

Ati “Kuhageza amashanyarazi birashoboka cyane kuko hari umushinga wo kuhubaka hoteli, rero birashoboka cyane n’ubwo wenda utavuga ngo ni ejo ariko birashoboka kubera ko niba abikorera bagiye kuhubaka hoteli birumvikana ko tugomba no kuzahageza amashanyarazi.”

Yongeyeho ko kuba abatuye mu Kirwa cya Nkombo gituranye n’icya Gihaya barahawe amashanyarazi nta kabuza n’abatuye muri aka gace nabo bazayahabwa mu gihe kiri imbere.

Ikirwa cya Gihaya mu Karere ka Rusizi
Barabona Evariste yemeza ko kutagira amashanyarazi byabadindije mu iterambere
Umuhoza Marie Solange avuga ko kutagira amashanyarazi bituma abana babo batsindwa mu mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .