Aba baturage bavuga ko ubutaka batuyeho ari ubw’abasekuruza babo, benshi bakora umwuga wo kuroba mu Kivu ndetse ngo bagatungwa n’ifi n’isambaza ziboneka muri icyo kiyaga; bityo bakumva aho bakwimurirwa batazahabona amahirwe baboneraga muri iki Kiyaga.
Ntirenganya Vianney umwe muri bo yagize ati “Nkatwe tumenyere gukorera amafaranga tujya mu mazi gushakisha amafi; nk’umuntu utaramenyereye kwikorera umufuka w’amakara azabishobora ate?”
Fabric Marcelin yunzemo ati “Nabonye abantu baza babarura amasambu yacu bakareba n’umutungo dufite ngo bazadukure hano ku Gihaya, baduha amafaranga atazagira icyo atumarira.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Frederick Harerimana avuga ko iki gikorwa kitari cyatangira ariko hari inyigo ya hotel izubakwa aho aba baturage batuye, bityo akabasaba kuzubahiriza amategeko.
Yagize ati “Hari inyigo yo kubaka hotel iriho ikorwa hariya, iyo nyigo ni yo igomba kujyana no kumenya ngo abaturage bahaturiye bazajya hehe; ese bagomba iki kugira ngo bimurwe kandi umuturage yimurwa yamaze guhabwa ingurane z’imitungo ye. Igikorwa cyo kubaka hotel kirahari ariko ntikiragera ku ntera yo kwimura abaturage ariko barasabwa kuzubariza itegeko ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rusizi, naho kuvuga ko badashobora kwimuka ku kirwa byo ntabwo ari byo."
Ikirwa cya Gihaya kingana na hegitare 68 , ni kamwe mu tugari tugize umurenge wa Gihundwe; kigizwe n’imidugudu ibiri ituwe n’abaturage 1298 bari mu ngo 211.




TANGA IGITEKEREZO