Rusizi: Abaturage bemerewe kujya gusarura imyaka bahinze muri RDC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, bwatangiye gukora urutonde rw’abaturage bahinze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo bafashwe kujya gusarura imyaka bahinzeyo muri ibi bihe imipaka ifunze mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Aba baturage bari bamaze iminsi bavuga ko bafite inzara kandi barahinze, bagasaba igihe gito cyo kujya gusarura imyaka yabo.

Umwe aba baturage basabaga kujya gusarura imyaka yabo, umwe yabwiye TV1 ati “Ikibazo cy’inzara cy’imyaka yacu yagiye muri Congo, nimutubabarire ibyumweru bitatu tujye kubisarurayo. Mutubabarire inzara ntitwice, inzara yatwishe rwose...ibyumweru bitatu abe ari byo mutubabarira tujye kuzana imyaka yacu rwose”.

Aba baturage bavuga ko bishimiye umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi wo kubaha uburenganzira bwo kujya gusarura ibyo bahinzeyo,

Umwe yagize ati “Twavugije impundu cyane ku byo mwadukoreye. Kubera ko ubu inzara irashize kuko tugiye kwinjira hariya hakurya, abana barahembutse twari tumeze nabi”

Undi muturage yasobanuye ko ubuyobozi bwabagabanyijemo site eshatu bababwira ko buri site izaba ifite umuyobozi.

Ati “Kujyayo rero ntabwo ari ukugenda byo gufungura, ngo ugende ujye kuramukanya mu ngo cyangwa ngo ugende unyuranyura mu tubari, ni ukuva hano ku mupaka ukagenda ukinjira mu murima wawe ugasarura, ibyo usaruye ukagaruka uhita utaha nta byo kujya kunyura mu ngo”.

Yakomeje agira ati “Twawushimye cyane [umwanzuro] kuko inzara yari itumereye nabi. Tugiye kubona umwumbati wo kugaburira abana n’ibishyimbo”.

Aba baturage baratangira kwambuka kuri uyu wa Kabiri ariko bagaragaza impungenge z’igihe babahaye, bakifuza ko bahabwa iminsi itatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yatangaje ko ‘bamaze kubarura abaturage bagera ku 1079 bahinze muri Congo, ariko bashobora kwiyongera kuko umubare wari wabanje kubarurwa warengaga 4000’.

Abaturage bemerewe kujya gusarura imyaka yabo bahinze muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .