Nubwo hashize iminsi humvikana amasasu muri Kivu y’Amajyepfo no mu nkengero z’Umujyi wa Bukavu, abatuye mu Rwanda bo bavuga ko bikomereje ibikorwa byabo nta nkomyi.
Abaganiriye na RBA bagaragaje ko n’ubwo mu Mujyi wa Bukavu hari kumvikana amasasu, Abanyarwanda bikomereje ibikorwa byabo ndetse banashimangira ko bizeye inzego z’umutekano z’u Rwanda no mu gihe haba hagize igishaka kuwuhungabanya.
Umwe yagize ati “Twebwe turaryama kandi tukaryamira ku gihe, ndetse na nijoro twumvaga urusaku rw’amasasu ariko ntacyahungabanyije abaturage bo mu Rwanda. Ingabo zacu tuba tuzizeye, tuba twumva umutekano w’abaturage ari wose kuko ntawahungabanya umutekano w’abaturage.”
Undi ati “Urebye hakurya mu baturanyi, ejo biriwe bahunga twebwe nta n’umwe wigeze ahunga turatekanye akazi kacu karakomeje. Twebwe nta bwoba dufite kuko turarinzwe.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Alfred Habimana, yahumurije abatuye muri aka karere ndetse n’abahakorera kuko nta kibazo na kimwe gihari.
Ati “Nta kibazo cy’umutekano gihari, ibireba RDC bafite uburyo abayobozi bayo babikora ariko twebwe abaturage bacu nta kibazo bafite. Ubuyobozi burahari, burabarindira umutekano rwose bashire impungenge. Bakomeze imirimo yabo kuko barabizi ko umutekano w’u Rwanda wizewe.”
Hashize iminsi itatu Ikibuga cy’indege cya Kavumu mu nkengero za Bukavu gifashwe n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.
Ibyo byatumye bamwe mu batuye muri uyu Mujyi batangira kuwuvamo bahungira mu bice bitandukanye barimo n’abayobozi b’ingabo n’abagisivili.
Akarere ka Rusizi gafite imirenge myinshi ikora kuri RDC, by’umwihariko Umujyi wa Bukavu irimo Mururu, Kamembe, Gihundwe, Nkombo n’indi.
Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, Umutwe wa M23 waciye amarenga ko Umujyi wa Bukavu wamaze kugera mu biganza byawo.
Ibyo bibaye nyuma y’uko uwo mutwe wigaruriye Umujyi wa Goma, ukagarura umutekano ndetse ukiyemeza gukomeza intambara kugeza ugeze mu Mujyi wa Kinshasa ndetse ukanakuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!