Rusizi: Abasore bane bafatanywe imifuka itandatu y’imyenda ya magendu bayivanye muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda, ku wa Kabiri yataye muri yombi abasore bane, bafatanwa imifuka itandatu yuzuyemo imyenda ya caguwa, bayinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Bafashwe n’abapolisibagize ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bunyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’izindi nzego. Abafashwe ni Tuyishime Jean Claude w’imyaka 19, Sindayiheba Emmanuel w’imyaka 25, Gasore Lionçeau w’imyaka 19 na Nkurunziza Jean de Dieu w’imyaka 22. Bose bafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Mururu mu kagari ka Gahinga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bari bafite amakuru ko bariya basore bari buvane iriya myenda mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bakayizana mu Rwanda banyuze mu nzira zitazwi (panya).

Yagize ati “Abapolisi bamaze kumenya ayo makuru bahise bategura igikorwa cyo gufata bariya basore, babafashe bose uko ari bane bikoreye iriya mifuka ku mitwe yabo. Bamaze gufatwa bavuze umucuruzi wo mu Rwanda wabahaye akazi ko kuyikorera bayimugereza mu Rwanda, ubu nawe yatangiye gushakishwa”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ndetse ko buhanirwa n’amategeko. Yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biranafasha mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Bariya bantu bari bavuye mu gihugu cy’abaturanyi kandi kimwe n’ahandi hose hariyo icyorezo cya COVID-19. Gutanga amakuru biri muri gahunda yo kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko nanone ni no gukumira icyorezo cya COVID-19.”

Bariya basore uko ari bane bahise bajyanwa mu kato kugira babanze basuzumwe ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite nyuma bazashyikirizwe ubutabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .