Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Murangi mu Murenge wa Kamembe w’Akarere ka Rusizi cyabaye ku wa 22 Kamena 2025.
Niyonsaba Felix warokokeye i Murangi, akaba ari no mu bagize komite ya IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Rusizi yavuze ko iyo bareba ku mbuga nkoranyambaga babonaho urubyiruko rukomoka ku babyeyi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo guhakana, gupfoba, no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Ni itsinda rikorera mu Bubiligi riyoborwa n’umukobwa witwa Natasha Uwingeneye. Ibyo bavuga bitaribyo ni uko babeshya ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, bakabeshy ko nta Batutsi bishwe, kandi n’uru rukuta duhagaze imbere ruriho amazina ni ikimenyetso cy’uko Abatutsi bishwe".
Yakomeje ati " Nibitandukanye n’uburozi bubi bahawe n’ababyeyi babo bagifite ipfunwe rya Jenoside bateguye bakanashyira mu bikorwa, bubake ubuzima bwabo bubake n’igihugu cyababyaye".
Nsengiyumva Eleuther watanze ubuhamya yanyomoje abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanuka ry’indege agaragaza ko yateguwe kuva kera.
Ati "Nakoze ikizamini cya Leta ndatsinda ariko nsohoka mu batsinzwe kubera ko amafishi yabaga yanditseho ubwoko. Iyanjye yari yanditaeho ko ndi Umututsi".
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda rufite umutima muzima guhaguruka rugakoresha imbugankoranyambaga runyomoza, abazikoresha bagoreka ukuri ku mateka ya Jenoside.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushingwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine yagaragaje ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babiterwa n’ipfunwe kubera uruhare bayigizemo.
Ati "Ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyaha. Nagira ngo mbwire abantu bayirinde, ariko nanababwire y’uko igihugu kitazigera kirebera umuntu wese izagaragaraho. Azakurikiranwa ahanwe bikurikije itegeko".
Abatutsi biciwe i Murangi ni bamwe mu barenga 1000 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe, gusa I Murangi hashyizwe urukuta rwanditseho amazina yabo, rwifashishwa mu kubibuka.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!