00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abantu bane batwawe n’umugezi wa Rubyiro, babiri barohorwa bapfuye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 18 March 2025 saa 04:30
Yasuwe :

Abantu bane bo mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi batwawe n’umugezi wa Rubyiro ubwo bageragezaga kuwambuka imvura ihise, babiri babanza kuburirwa irengero, baboneka ku munsi ukurikiyeho bapfuye.

Abatwawe n’uyu mugezi ni abagore batatu n’umusore umwe bari bavuye kubagara umuceri mu Kagari ka Nyamigina, Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi.

Uyu mugezi wabuzuriyeho ubwo bambukiraga ku gice gihuza Umurenge wa Gikundamvura n’uwa Muganza, abaturage bagerageza kubatabara bakuramo babiri bakiri bazima.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko abaturage batambukiye ahari ikiraro, asaba abaturage kujya bitwararika.

Ati “Babiri bakuwemo, umusore na nyina, bari bahungabanye cyane bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha bari kwitabwaho n’abaganga.”

Gitifu Manirarora yihanganishije imiryango yagize ibyago, yongera gusaba abaturage kujya bambukira ahari ibiraro kuko gushaka inzira z’ubusamo bishobora gukurura ibyago birimo n’urupfu.

Yavuze ko bazakomeza gukangurira abaturage guca inzira zemewe igihe bambukiranya uriya mugezi, haba mu nama bagirana na bo, mu Nteko z’Abaturage n’izindi nama kugira ngo uko bagenda bumva ububi bwabyo bazabicikeho burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .