Abatawe muri yombi bakomoka mu mirenge ya Nyakabuye, Gitambi, Gashonga yo mu karere ka Rusizi.
Hashize iminsi mu turere dutandukanye tw’u Rwanda humvikana ikibazo cy’ubujura bwibasira insinga na mubazi by’amashanyarazi aho ababyiba bongera bakabigurisha abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nubwo ari uko bimeze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze byahagurukiye iki kibazo.
Umuyobozi wa REG Ishami rya Rusizi, Jacques Nzayinambaho Tuyizere, yabwiye IGIHE ko mu byumweru bibiri bishize bamaze gufata abagera kuri 13.
Ati "Ku makuru duhabwa n’abaturage,ku bufatanye bwa Polisi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha tumaze gufata 13 mu byumweru bibiri bishize bakekwaho ubujura bwibasira ibikoresho by’amashayarazi.”
Nzayinambaho avuga ko ubu bujura bugira ingaruka ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko iyo ibi bikorwaremezo byibwe abaturage bongera gusubira mu icuraburindi, abana ntibabone uko basubiramo amasomo, abari barahanze akazi babikesha kwegerezwa umurimo bakabura akazi.
Ati "Turasaba abaturage kwirinda kwishobora mu bikorwa by’ubujura bw’ibikorwaremezo kuko bigira ingaruka kuri bo ubwabo, ku miryango yabo, ku baturage no ku gihugu".
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!