00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abantu 13 bakurikiranweho kwiba ibikorwaremezo by’amashanyarazi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 8 May 2025 saa 11:33
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, ishami rya Rusizi bwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego, mu byumweru bibiri bishize bataye muri yombi abantu 13 bakekwaho kwiba ibikoresho by’ibikorwa remezo by’amashanyarazi.

Abatawe muri yombi bakomoka mu mirenge ya Nyakabuye, Gitambi, Gashonga yo mu karere ka Rusizi.

Hashize iminsi mu turere dutandukanye tw’u Rwanda humvikana ikibazo cy’ubujura bwibasira insinga na mubazi by’amashanyarazi aho ababyiba bongera bakabigurisha abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nubwo ari uko bimeze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze byahagurukiye iki kibazo.

Umuyobozi wa REG Ishami rya Rusizi, Jacques Nzayinambaho Tuyizere, yabwiye IGIHE ko mu byumweru bibiri bishize bamaze gufata abagera kuri 13.

Ati "Ku makuru duhabwa n’abaturage,ku bufatanye bwa Polisi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha tumaze gufata 13 mu byumweru bibiri bishize bakekwaho ubujura bwibasira ibikoresho by’amashayarazi.”

Nzayinambaho avuga ko ubu bujura bugira ingaruka ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko iyo ibi bikorwaremezo byibwe abaturage bongera gusubira mu icuraburindi, abana ntibabone uko basubiramo amasomo, abari barahanze akazi babikesha kwegerezwa umurimo bakabura akazi.

Ati "Turasaba abaturage kwirinda kwishobora mu bikorwa by’ubujura bw’ibikorwaremezo kuko bigira ingaruka kuri bo ubwabo, ku miryango yabo, ku baturage no ku gihugu".

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Umuyobozi wa REG, ishami rya Rusizi yasabye abiba ibikoresho by'amashanyarazi gucika kuri iyo ngeso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .