00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abahoze ari abakozi ba za Komini barishyuza ibirarane

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Kanama 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bahoze ari abakozi ba za komine na segiteri muri Perefegitura ya Cyangugu mbere y’uko habaho ivugururwa ry’inzego mu 2006, barishyuza amafaranga y’imishahara batahembwe bakiri muri iyo mirimo.

Bamwe muri aba baturage, babwiye Radio Rwanda ko batazi impamvu batishyurwa amafaranga yabo kandi barujuje ibyangombwa byose basabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

Ku nyandiko y’ihererekanyabubasha y’Akarere ka Rusizi n’iyahoze ari perefegitura ya Cyangugu hariho urutonde rw’abantu 70 bigaragara ko bari guhembwa amafaranga angana na miliyoni 9 y’imishahara y’ibirarane.

Hari umwe wabwiye Radio Rwanda ko bamurimo miliyoni 1.4 Frw mu gihe undi bamurimo miliyoni eshatu.

Aba baturage bavuze ko batangiye kwishyuza mu mwaka wa 2010 nk’uko impapuro bandikaga muri icyo gihe zibigaragaza.

Hari uwagize ati “ Buri umwaka urebye habagaho kwandika no kwibutsa ku buryo zimwe mu mpapuro zagiye zinatakara ariko igisubizo ni kimwe, barakubwira ngo amafaranga tuzayabara tubishyire mu ngengo y’imari nimutegereze muzayabona.”

Undi muturage yavuze ko kuba ikibazo cyabo kidakemuka ari uburangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ati “ Igitangaje rero n’uko hari igihe babona Perezida agiye kuza mu Karere ka Rusizi bagahita bavuga ngo ba bandi batabonye amafaranga y’ibirarane y’imperekeza ngo baze tubahe amafaranga yabo, babona Perezida amaze kugenda tukajyayo ngo ejo muzagaruke bikarangirira aho.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kankindi Léoncie, yasabye aba baturage gushaka ibyangombwa bibura ubundi bakishyurwa.

Ati “ Umuntu utarishyurwa kugeza ubu ni utarabona ibyangombwa yasabwe na na Minisiteri y’Imari kuko iyo tugiye gusaba amafaranga yabo kugira ngo yishyurwe tugaragaza ibimenyetso bigaragaza ko yari umukozi. Abatari bayabona bari batarabona ibyangombwa kandi baraje mu biro bishinzwe abakozi basobanurirwa ibyangombwa bagomba kuzana ibyo nibyo dutegereje kugira ngo bishyurwe.”

Akarere ka Rusizi kavuga ko kazi abakozi icumi aribo batarishyurwa nubwo abavuga ko bahoze ari abakozi ba Leta barenze abo.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bwasabye abatarishyuwe ibirarane kugaragaza ibyangombwa basabwe bakishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .