Babitangarije mu Murenge wa Muganza ku wa 26 Kanama 2024, ubwo RIB yari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibyaha byibasira urubyiruko.
Mu kibaya cya Bugarama gihuriweho n’imirenge ya Bugarama, Gikundamvura, Nyakabuye na Muganza ni hamwe mu hakunze kugaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritizwa umurindi n’abaturuka mu turere twa Nyamasheke na Nyamagabe baje kuhashaka imirimo kuko iki kibaya cyera cyane.
Ibi biri mu byongera ubushoreke, ubuharike, ubusambanyi, isesagura ry’imitungo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Muhashyi John, wo mu Mudugudu wa Sanganiro, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza Akarere ka Rusizi, yavuze ko iyo umugabo atanze ikibazo cye avuga ko ahohoterwa kitumvikana nyamara ngo umugore iyo avuze ko umugabo yamuhohoteye, umugabo bahita bamufunga.
Ati “Kuri ubu iyo umugabo agize icyo atumvikana n’umugore, umugore ahita amubwira ngo nkoraho RIB ikumene umutwe, nkoraho RIB ize igutware. Ugasanga ingo nyinshi ziri gusenyuka kubera abagore bitwaje ko RIB niza irafunga umugabo. Natwe abagabo tukagendera muri icyo cyoba kugira ngo tubashe kumara kabiri”.
Muhashyi yavuze ko hari umugore baturage uherutse gusuka amazi ashyushye ku mugabo we umugongo urashya, umugabo atanze ikirego, umugore bahita bamurekura arataha.
Muri aka gace kandi hari umugore uherutse gukubita umugabo we ipasi mu mutwe arawumena, umugabo atanga ikirego mu buyobozi, uwo mugore nawe baramurekura aritahira.
Avuga ko ibi bisigaye bitera abagabo kwahukana igihe bakorewe ihohoterwa kubera ko iyo batanze ikirego nta gaciro gihabwa.
Ati “Nzi abagabo bagera muri bane muri iyi santere ya Gakoni bahukanye ubu baba muri ‘ghetto’ bahunze ihohoterwa bakorerwaga n’abagore babo”.
RIB yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo aricyo cyose kibangamye umuntu akorera mugenzi we bitewe n’igitsina afite.
Umukozi w’Ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha, Jean Claude Ntirenganya yamaze abagabo impungenge avuga ko ikirego cyose cy’ihohoterwa RIB icyakira kandi ikagisha agaciro cyaba igitsanzwe n’umugabo cyangwa igitanzwe n’umugore.
Ati “Dufite ingero z’abagore bafungiye guhohoterwa abagabo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean Dieum yavuze ko RIB ari urwego abaturage badakwiye kwishisha kuko rufasha ubuyobozi mu gukemura ibibazo.
Ati “RIB igendera ku bimenyetso. Iyo ikibazo cyageze mu butabera hakora ibimenyetso, iyo ibimenyetso byabuze ntabwo umuntu yafungwa kandi ibimenyetso byabuze”.
Gitifu Rwango yasabye umugabo wese wumva ko yahohotewe n’umugore kujya agana ubuyobozi akagaragaza ibimenyetso kuko itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribereye bombi yaba umugabo cyangwa umugore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!