00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abafite ubumuga baciye ukubiri no gusabiriza bahereye ku kwizigamira 100 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kamena 2021 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Abafite ubumuga bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi bavuze ko bacitse ku muco wo gusabiriza no kwitinya babikesha guhuza imbaraga bahereye ku mafaranga 100.

Nyuma yo guhuza imbaraga mu matsinda no gutangira kwizigamira, bamwe muri aba baturage binjiye mu bworozi bw’amatungo magufi, abandi babasha kwibonera iby’ingenzi bakenera mu buzima birimo mituweli.

Mu 2019 ni bwo Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga (NUDOR) ryafashije abafite ubumuga bo mu Murenge wa Butare kwibumbira mu matsinda. Icyo gihe abayagize batangiye kwizigamira 100 Frw ndetse buri muntu akiha intego y’icyo ashaka kugeraho.

Nzeyimana Eric wamaze kwinjira mu bworozi bw’amatungo magufi, avuga ko bigitangira bamwe batumvaga aho 100 Frw azabageza.

Ati “Ubwo twari n’abasabirizi kuko umuntu yabaga yarihebye, umuntu yumvaga ko ijana ritagira agaciro. None ubu Ijana ryatangiye kubyara amatungo kuko naguze ikibwana cy’ibihumbi 12 Frw ndakirera bigera n’aho mu mwaka wa kabiri nkigurisha nongera kuri ayo mafaranga nari nizigamiye ngura ihene y’ibihumbi 30 Frw; ubu ihene ndayifite.”

Kwihuriza hamwe no kugira ibikorwa bibateza imbere, byatumye bigirira icyizere ndetse imyumvire yo kwiheza no guhisha abana bafite ubumuga irahinduka.

Kugira ngo ibikorwa by’amatsinda bishinge imizi NUDOR yashyizeho abafashamyumvire begera imiryango y’abafite ubumuga kugira ngo abo babana babibafashemo ndetse banagire ibiganiro bahabwa bibubaka.

Umukozi wa NUDOR ushinzwe Amatsinda y’Abafite Ubumuga mu Turere twa Rutsiro, Rusizi, Nyanza na Ruhango, Niyonizeye Placide, avuga ko abafite ubumuga bo mu Murenge wa Butare ari urugero rw’ibishoboka mu guhindura imibereho n’imyumvire y’abaturage.

Ati “Ndibwira ko uru rugero rw’abantu bafite ubumuga ari rwiza kugira ngo n’Abanyarwanda bose uwaba afite igitekerezo ko ufite ubumuga adashoboye abe yaboneraho.”

Mu Murenge wa Butare habarurwa abafite ubumuga 716. Muri bo 480 bibumbiye mu matsinda yo kwizigama agera kuri 16.

Leta iheruka kwemeza politiki nshya y’abantu bafite ubumuga, izita ku kuzamura imibereho myiza yabo binyuze muri gahunda zibafasha kwihangira umurimo, guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza, kongera umubare w’abari mu nzego z’imirimo, guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro, umuco n’ibindi.

Mu myaka ine iyi gahunda izashorwamo 41.458.014.440 Frw, mu nzego z’imibereho myiza, uburezi, ibikorwa remezo, kurengera abana, guteza imbere umurimo, ubuhinzi, ubuzima, itumanaho, siporo n’umuco.

Abafite ubumuga bari mu byiciro birimo ubumuga bw’ingingo, ubwo mu mutwe n’ubwo kutumva no kutavuga ndetse n’icy’abafite ubukomatanyije.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2012 ryerekanye ko mu Rwanda abantu bafite ubumuga bari 446.453.

Bamwe mu baturage bihaye intego zo kugura amatungo magufi ndetse babigeraho
Ndimurwango Théogène yemeza ko guhindura imyumvire ari intambwe ya mbere ikwiye guterwa kugira ngo ufite ubumuga yiteze imbere
Nzeyimana Eric avuga ko bigitangira hari bamwe batumvaga ko hari aho igiceri cya 100 Frw cyazabageza
Umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana Ibikorwa by'Amatsinda y'abafite ubumuga mu Turere twa Rutsiro, Rusizi, Nyanza na Ruhango, Niyonizeye Placide

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .