00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abacururizaga muri RDC bafashe icyemezo cyo kubihagarika

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Ukuboza 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi bari bamaze imyaka igera kuri itatu bohereza ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko bagasanga bibahombya kubera impamvu zitandukanye, bafashe icyemezo cyo guhagarika kongera kubyoherezayo kugira ngo abaturage b’icyo gihugu bajye babyitwarira.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere babwiye Radiyo Rwanda ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo kwihesha agaciro no kwanga gukomeza gusuzugurirwa n’abaturage bo muri RDC.

Iki cyemezo gikubiye mu ibaruwa bandikiye abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2022 bazajya bafata ibicuruzwa mu Rwanda.

Umwe muri aba bacuruzi yagize ati “Nanze kujyayo kandi sinteganya gusubizayo ubucuruzi bwanjye”

Undi mugore ati “Bajye baza imizigo yacu izaguma hano, mbese twimuye ubucuruzi muri make“.

Yakomeje avuga ko bakeneye ko nta gicuruzwa na kimwe kigomba gushyirwa abaturage bo muri RDC ahubwo ko nabo bakwiye kujya babasanga mu Rwanda kubera ko ububiko bwabo bwafunzwe.

Aba bacuruzi bavuga ko iyo bari muri RDC, bakunze kubita ibicucu ndetse ko nta bwenge abanyarwanda bagira. Ibi bakabifata nk’agasuzuguro.

Umugabo wajyaga gucururiza muri Congo yagize ati “ Abayobozi bicare bazadufashe bige uko kubangamirwa dufite kuko umupaka ntukoreshwa n’uruhande rumwe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwo buvuga ko bugiye korohereza aba bacuruzi ndetse bishimiye icyemezo bafashe.

Meya w’akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yagize ati “ Icyo ni icyemezo cyiza mu by’ukuri kandi dushyigikiye kuko n’icyemezo cyabaturutsemo nyuma y’ibiganiro tumaze iminsi tugirana tureba uburyo twateza imbere ibikorwa bya hano iwacu n’umusaruro wacu kandi noneho n’uburyo twateza imbere ibikorwaremezo biri mu gihugu cyacu.”

Yongeyeho ko bagiye kuborohereza bakabarebera uko babaha ahantu ho gukorera batishyura mu gihe runaka kugira ngo barebe uko bakomeza ubucuruzi bwabo neza banabona inyungu.

Abanyarwanda bacururizaga muri RDC bafashe icyemezo cyo kubihagarika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .