Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 5 Werurwe, Ubushinjacyaha bwifuje ko Niyomwungere yakwitabazwa nk’umutangabuhamya muri uru rubanza kugira ngo asobanure uko Rusesabagina yavuye Dubai akagera i Kigali.
Byari nyuma y’impaka ndende Rusesabagina n’umwunganira bagiranye n’ubushinjacyaha, aho bavugaga ko uyu mugabo yashimuswe nyamara ubushinjacyaha bwo bukavuga ko nta cyaha cyabayeho cyo gushimuta kugira ngo Rusesabagina agezwe i Kigali.
Mu gihe urukiko rwari rukiganira ku ngingo yo kuba Niyomwungere yakwemerwa nk’umutangabuhamya muri uru rubanza, Rusesabagina yahise yaka ijambo, Inteko Iburanisha iramwemerera yigira imbere ngo avuge icyo atekereza kuri uwo mutangabuhamya.
Rusesabagina akigera imbere yavuze ko yiyamye Niyomwungere ngo kuko ariwe wamushimuse.
Ati “Ni uwo mutangabuhamya nshaka kuvugaho, uwo mutangabuhamya bavuga, bakomeje kugenda bibandaho cyane ari we Bishop cyangwa Musenyeri cyangwa dipolomate cyangwa se Apôtre nk’uko we yiyita nagira ngo njyewe mwiyame kuko uwo muntu bita umutangabuhamya niwe wanshimuse.”
Rusesabagina yavuze ko nta buryo Niyomwungere yaba umutangabuhamya mu gihe yamureze mu rukiko Arusha.
Ati “Uyu muntu naramureze, namureze mu Rukiko rwa Arusha, namureze no mu Bubiligi kuko agendana na pasiporo y’Imbiligi. Uwo muntu rero nagira ngo mwiyame kuko simbona umuntu twaba turi kuburana ngo abe n’umutangabuhamya.”
Ibyavuzwe na Rusesabagina byashimangiwe n’umunyamategeko we wavuze ko bitumvikana uburyo umuntu umukiliya we yareze yahindukira akaba umutangabuhamya mu rubanza rwe.
Umunyamategeko wa Rusesabagina yavuze ko atumva impamvu yo guhamagaza Niyomwungere ngo kuko atari inzobere mu mategeko.
Nyuma yo kumva impande zombi Inteko Iburanisha yanzuye ko Bishop Niyomwungere Constantin akoreshwa nk’umutangabuhamya.
Inkuru bifitanye isano: Uko urubanza rwagenze umunota ku wundi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!