Rusesabagina si intwari nka Oskar Schindler, ni umunyamibare wacucuye impunzi muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaje ko rwamaze guta muri yombi Paul Rusebagina ukurikiranyweho ibyaha birimo kurema no gushyigikira imitwe y’iterabwoba, abatamuzi, badasanzwe banakurikirana ibyabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yayo, batekereje ko uyu mugabo afashwe kubera gusa kuba avuga ko atavuga rumwe n’u Rwanda.

Ibi bishingira ku mateka y’uyu mugabo azwi cyane ku Isi, aho Rusesabagina yigaragaje nk’umuntu w’intwari yakijije abanyarwanda bagera ku 1200 bari bahungiye muri hoteli ‘Des Milles Collines’, yari ayoboye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, inkuru yavuzwe cyane ndetse ikanakinwamo filime ‘Hotel Rwanda’, yamenyekanye cyane ku Isi.

Hari n’abagiye kure, bashima uyu mugabo ubutwari bwe, bamuha ibihembo bikomeye, ndetse banamugereranya n’intwari y’Umudage Oskar Schindler, warokoye abayahudi 1200 bakoraga mu nganda ze mu gihe cya Jenoside yakorewe abayahudi kuva 1939 kugera 1945.

N’ubwo bimeze gutya ariko, ukuri ku myitwarire y’uyu mugabo mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo gutandukanye n’ibimuvugwaho.

Mu nyandiko ya Jonathan R. Beloff, umushakashatsi wize ku bikorwa byabereye muri Hotel des Milles Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, avuga ko Rusesabagina atari intwari nk’uko abantu babikeka, ahubwo ari umunyamayeri waharaniye inyungu ze, agashyira ubuzima bw’impunzi mu kaga.

Uyu mugabo avuga ko Rusesabagina atari we mu by’ukuri warokoye abari bahungiye muri Hotel des Milles Collines, kuko hari ingabo z’Umuryango w’bibumbye (UNAMIR) zari zishinzwe kurinda umutekano kuri iyo hoteli, ku buryo Rusesabagina nta bushobozi yari afite bwo kubarinda ku giti cye.

Beloff yongeyeho ko abantu bari muri iyi hoteli bakoreshwaga mu kuguranwa n’abo ingabo za RPF zabaga zafashe, kandi bashakwa na leta yiyitaga iy’abatabazi yariho muri ibyo bihe.

Mu bushakashatsi yakoze hagati ya 2012 na 2013 ku mateka y’ukuri y’ibyabereye muri Hotel des Milles Collins, Beloff yaje guhura n’umugabo wari ukiri umusore icyo gihe, wafashwe na Rusesabagina akishyuzwa amafaranga yo gukomeza gucumbika muri hoteli kandi amabwirizwa y’ikigo Sabena cyayicungaga yarabuzaga ko hagira umuntu uwo ari we wese wishyuzwa amafaranga yo kuguma muri iyo hoteli muri ibyo bihe bitari byoroshye.

Aya mafaranga kandi ni Rusesabagina wayashyiraga ku mufuka we, akayishimishamo n’incuti ze mu gihe impunzi zari muri iyo hoteli ziciraga isazi mu jisho, nk’uko ubuhamya butandukanye bw’abari muri hotel des Milles Collines bubigaragaza.

Beloff avuga ko inkuru ya Rusesabagina yakinwe muri filime Hotel Rwanda yagize imbaraga nyinshi kuko ‘yari inkuru yoroshye yo kumva ibyabaye mu Rwanda’, ikintu abanyaburayi n’abanyamerika benshi bari banyotewe. Ibi byatumye badafata umwanya uhagije wo kwiga neza amateka y’ibyabaye.

Igitangaje kurushaho, kinakomeza kwerekana amayeri akomeye ya Rusesabagina, ni uruhare yagize mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma ya Jonoside, aho mu byo ashinjwa kugeza ubu harimo ibikorwa birimo gushinga, kuyobora no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Hari n’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Rusesabagina yari amaze igihe kinini akorwaho iperereza ku byaha yakekwagaho byo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR.

Paul Rusesabagina ari mu maboko ya RIB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .