00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusesabagina, demokarasi, uburenganzira bwa muntu…Ibigenza Blinken i Kigali

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 July 2022 saa 03:01
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, azasura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati ya tariki 7 Kanama na 12 Kanama 2022.

Mu Rwanda no muri RDC, Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika bivuga ko Blinken azaganira n’abayobozi b’ibyo bihugu byombi ku ngingo ijyanye no kubaha ubusugire bwa buri ruhande.

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Molly Phee, yabwiye Abanyamakuru ko mu ruzinduko rwa Blinken i Kigali, azanabonana na Perezida Kagame.

Ati “I Kigali [Blinken] arateganya kugira amahirwe yo guhura na Perezida Kagame ku nshuro ya mbere kuva abaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Bazaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ibibazo by’igihugu n’akarere muri rusange. Azanavuga ku ngingo ijyanye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina, aho Umunyamabanga wa Leta yakunze kugaragaza ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Amerika ivuga ko aho Blinken azajya, yaba mu Rwanda no muri RDC, azaganira n’abayobozi b’impande zombi ku kamaro ko kwimakaza demokarasi, imiyoborere myiza, ndetse n’amahame yo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Blinken kandi azaba agenzwa no kureba uburyo Amerika yafatanya n’ibihugu azasura mu guteza imbere ubukungu bwashegeshwe na Covid-19 ndetse bukanasongwa n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Azanavuga kandi ku ngingo zijyanye n’imihindagurikiye y’ikirere, aho Amerika ishaka kwifashisha abayobozi ba Afurika muri uru rugamba rukomeye kandi rushyira mu kaga ahazaza h’Isi.

Si Blinken wenyine uzagirira uruzinduko mu Rwanda ahubwo mu cyumweru gitaha, Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Thomas-Greenfield, azagenderera u Rwanda na Uganda.

Abanyamakuru babajije niba imwe mu mpamvu z’uruzinduko rwa Blinken mu Rwanda no muri RDC hatarimo no guhosha umwuka mubi umaze igihe aho RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.

Phee yasubije ko ibibazo by’u Burasirazuba bwa Congo bimaze imyaka irenga 20 ndetse byagize ingaruka ku buzima bw’abaturage aho abarenga miliyoni eshanu bamaze kubura ubuzima.

Yavuze ko mu mezi make ashize, Kenya yatangije gahunda yiswe “Amasezerano ya Nairobi” igamije gufatanya na RDC hamwe n’abaturanyi bayo kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo na M23.

Ikindi ni uko ngo Angola yakiriye Perezida Kagame na Tshisekedi mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’impande zombi.

Ati “ Ndabizi ko Blinken yifuza gutanga umusanzu mu biganiro akareba uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakongera ingufu mu biganiro bigamije gukemura ikibazo.”

Ni iki Blinken azasaba Kagame muri dosiye ya Rusesabagina?

Phee yabajijwe niba mu biganiro bya Blinken na Perezida Kagame ku ngingo y’ifungwa rya Paul Rusesabagina hazaba harimo n’ibijyanye no kuba uyu mugabo yafungurwa, ndetse n’ingaruka zishobora kubaho mu gihe u Rwanda rwakomeza kumufunga.

Rusesabagina yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN ushamikiye ku ishyaka rye, MRCD.

Phee yasubije abanyamakuru ati “Ntabwo nshaka kujya mu mizi y’ibyo biganiro bizamuhuza na Perezida Kagame. Tumaze igihe tugaragariza Guverinoma y’u Rwanda aho duhagaze ku bijyanye n’iyi dosiye, urubanza rwe, uko yahamijwe ibyaha, cyane cyane kuba nta butabera buboneye bwatanzwe muri uru rubanza. Ntegereje ayo mahirwe yo kugira ngo bizaganirweho ku rwego rw’abayobozi bakuru.”

Uru ruzinduko ruje nyuma y’iminsi Umusenateri wa Amerika, Robert Menendez, afatanyije na bagenzi be bahuriye muri Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena basabye Antony Blinken, gukura amaboko ku Rwanda n’abayobozi barwo kubera Rusesabagina.

Muri iyi baruwa Bob Menendez na bagenzi be bavuga ko bafashe umwanzuro wo kwandikira Antony Blinken kubera “impungege batewe no kuba Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guhonyora amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, bityo ko Amerika ikwiye kuvugurura politike yayo mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga”.

Avuga ko Rusesabagina yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nta na kimwe avuga ku magambo Rusesabagina ubwe yivugiye avuga ko agiye gushoza intambara ku Rwanda.

Phee yabajijwe niba Blinken yarakiriye iyi baruwa, asubiza ko usibye n’ibyo, yagiranye ibiganiro biyerekeyeho na Menendez. Ati “Yamubwiye ko ibibazo biri muri iyo baruwa azabigaragaza nagira amahirwe yo kuvugana na Perezida Kagame, ko bizaba imwe mu ngingo y’ikiganiro.”

U Rwanda ruhagaze ku cyemezo cy’ubutabera bwarwo

Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane muri filime Hotel Rwanda, ivuga uburyo yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu Batutsi babaye muri iyo hoteli icyo gihe, bagaragaje ko hari byinshi biri muri iyo filime bitari ukuri, kuko babaga muri iyo hoteli bishyura Rusesabagina bitandukanye n’ibyo yagiye atangaza ko bayiberagamo ubuntu. Rusesabagina na we yiyemereye ko filime ya Hotel Rwanda itavuga ukuri kuzuye kuko hari ibyongewe mu nkuru yayo kugira ngo irusheho kuryoha.

Perezida Kagame aheruka gusobanura ko hari umwe mu bayobozi w’umunyamahanga wigeze kumusaba kurekura Rusesabagina, ngo kuko ari intwari itakabaye ifungwa.

At “Hari umwe mu bayobozi nubaha wigeze kuza arambwira ngo urabona ‘ukwiriye kurekura uriya mugabo’. Ndamubwira nti ‘ariko sinjye rukiko, icya kabiri n’iyo kwaba ari ugukoresha ububasha bwanjye nka Perezida nkabukoresha nabi, ese wambwira impamvu ubundi uyu mugabo yakabaye arekurwa?”

Yakomeje agira ati “Yarambwiye ati ‘urabona ni intwari, abantu barabivuga, bisa nk’aho rwose muhanganye!’ Naramubwiye nti ‘njye si ndi intwari, nta n’ubwo mbishaka’. Nibyo mperutse kuvuga, ushobora kuba intwari gute mu mateka nk’ayacu ya Jenoside. Umuntu yakiswe intwari iyo tuba twarabashije kubihagarika ariko twatakaje abasaga miliyoni.”

Perezida Kagame yavuze ko yakomeje kuganira n’uwo muyobozi wasabiye Rusesabagina gufungurwa, akamubaza icyo azabwira abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutwe Rusesabagina yari ayoboye babuze ababo.

Ati “Uwo muntu yahise ambwira ngo ‘eeh ese burya hari n’abagizweho ingaruka? Abo twagenda tukabihanganisha.”

“Ndongera ndamubwira nti ‘ese bizagende bite ku bandi baregwa hamwe? Hari abandi nka 20 batanze ubuhamya bakemera ibyaha byabo hanyuma batanga ubuhamya. None se nabo turabarekura hanyuma tubwire abagizweho ingaruka guceceka?”

Perezida Kagame yavuze ko uwo muyobozi yasaga nk’ushaka kwerekana ko Rusesabagina ari bo bamugize intwari kugira ngo babone uko bagoreka amateka y’u Rwanda.

Ati “Intego zabo ni izo gufata inzirakarengane zigahinduka abanyabyaha. Hakabaho amateka y’ubwoko bubiri.”

Perezida Kagame yongeyeho ko abibwira ko bazahindura amateka y’u Rwanda uko bayashaka batazabishobora, uburyo bwose bakoresha.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, ategerejwe i Kigali mu ntangiriro za Kanama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .