00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo w’imyaka 59 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Kumi n’iminota itanu kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Rurangwa yari yambaye ishati y’ubururu bwerurutse, ikoboyi n’inkweto z’umweru.

Yahise afatwa n’abapolisi babiri, bamwambitse amapingu mbere yo kumwinjiza mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Rurangwa wabonye izuba mu 1962, mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Jenoside yabaye, Rurangwa aba mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu 1994 yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri Gisozi.

Bivugwa ko Rurangwa ari umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi kuri Sainte Famille na Saint Paul muri Kigali.

Avugwaho kandi uruhare mu ishingwa rya bariyeri zari zafatirwagaho ndetse zikicirwaho Abatutsi hirya no hino muri Kigali. Uyu mugabo yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wakatiwe igifungo cya burundu n’uwari Perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.

Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu nkambi ya Kibumba, akomereza mu nkambi ya Kayindo. Yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika.

Mu 2008 ni bwo Oswald Rurangwa wari warahinduye amazina yiyita Oswald Rukemuye, yavumbuwe muri Leta ya Ohio muri Amerika, aho yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Wilberforce.

Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.

Ubwo Rurangwa yasohokaga mu ndege yamugejeje i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (158218) Re-process this page