Rurageretse mu rukiko hagati ya Arikidiyosezi ya Kigali na Christian University of Rwanda yakoreraga mu nyubako zayo

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane, urubanza Arikidiyosezi ya Kigali iregamo iyahoze ari Kaminuza ya Christian University of Rwanda, ihagarariwe n’umuyobozi wayo Dr. Habumuremyi Pierre Damien, rwakomeje, ababuranyi bisobanura imbere y’urukiko.

Ni urubanza rw’ikirego cyihutirwa, gisaba gufatira imitungo yimukanwa ya Christian University of Rwanda kugira ngo igihe Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali yaba imaze gutsinda urubanza rw’iremezo burundu, izabone aho ivana ubwishyu.

Iki kirego gishingiye ku kindi kirego remezo, aho Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali isaba gusubizwa inyubako yayo Christian University of Rwanda yakoreragamo, ikishyurwa umwenda ungana na miliyoni 327 608 563 Frw ukomoka ku bukode bw’izo nyubako iyi Arikidiyosezi yakodesheje Christian University of Rwanda n’izindi ndishyi iregera.

Ikirego cyihutirwa gitangwa hagamijwe kugira ikiramirwa, kikaba kigomba kuba gifitanye isano n’urubanza rukiri mu mizi, kandi mu gihe ruciwe, rukaba rutagira icyo rubangamira rwa rundi rukiri mu mizi.

Imiterere y’ikibazo ni uko Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali yareze Christian University of Rwanda kuyiberamo umwenda ungana na miliyoni 327 608 563 Frw y’ubukode iyo kaminuza yakoreragamo, nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Me Bayisabe Erneste wunganira Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

Ni ikibazo cyatangiye mu 2014, ubwo Christian University of Rwanda yakodeshaga mu gihe cy’imyaka itanu (kuva ku wa 1 Nyakanga 2014 kugera ku wa 30 Kamena 2019) inyubako za Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali, mu rwego rwo kuzikoresha nk’amashuri.

Ibi ariko byajemo kidobya, kuko iyi kaminuza itabashije kubona ibyangombwa biyemerera gutangira, kandi yaratangiye kwishyura amafaranga y’ubukode. Ibi byangombwa byabonetse mu 2017, maze icyo gihe impande zombi zigirana ibiganiro bigamije kuvugurura amasezerano, kuko Christian University of Rwanda yishyuye inyubako ariko ntiyazikoresha.

Nta ruhande na rumwe rweruye ngo ruvuge neza icyo ayo masezerano avuguruye yavugaga, gusa Me. Ndengeyingoma Yvonne uhagarariye Arikidiyosezi ya Kigali yavuze ko bagerageje kumvikana na Pierre Damien Habumuremyi, ariko amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi ntiyubahirizwe n’uruhande rwa kaminuza.

Ati “Nta ko batagize ngo bumvikane na we ariko yarinaniwe.”

Uko iburanisha ryagenze

Mu rubanza, ababuranyi bombi bari bahagarariwe n’abunganizi babo. Me Bayisabe Erneste yavuze ko iki kirego nta shingiro gifite, kuko cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko ikirego cyihutirwa kidashobora gutangwa kandi Arikidiyosezi ya Kigali yaragaragaje ko yaretse ikirego cy’iremezo, bityo ko uru rubanza rutagakwiriye kubaho.

Yifashishije ingingo ya 122 y’itegeko rishinzwe imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’ubutegetsi, ivuga ko ‘iyo umuburanyi aretse ikirego aba yiyambuye ububasha bwose bwo kongera kurega’.

Me Bayisabe yavuze ko iki kirego cyagateshejwe agaciro kuko ‘umuburanyi yaretse ikirego’.

Ku ruhande rwa Arikidiyosezi ya Kigali, umwunganizi wayo, Me Ngendeyingoma Yvonne, yavuze ko ikirego gifite agaciro kuko “umucamanza atakwakira ikirego gitanzwe mu buryo budakurikije amategeko.”

Yavuze kandi ko urubanza baretse atari ururi kuburanwa ndetse ko na nimero z’imanza zombi zitandukanye.

Yagize ati “Ntabwo ari ruriya twaretse, ni urundi rubanza twari twaretse rudahuye na ruriya kuko n’abarega si bamwe.”

Me Bayisabe kandi yongeye kugaragaza impungenge z’ikirego cyihutirwa, kigomba kuba gishingiye ku kirego remezo, ariko gifite nimero ibanziriza iy’ikirego remezo.
Nimero y’iki kirego cyihutirwa ni 00629 mu gihe Bayisabe avuga ko nimero y’ikirego cy’iremezo ari 00630.

Ati “Bishoboka bite ko ikirego cyihutirwa cyatangwa mbere y’ikirego cy’iremezo?”

Me Bayisabe kandi yabwiye IGIHE ko urubanza rwari rwabanjirije uru, rwaciwe badahari, ibintu avuga ko bihabanye n’ingingo ya 186 y’itegeko rishinzwe imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’ubutegetsi, mu gaka kayo ka kabiri, ivuga ko ‘ikirego cyihutirwa kiburanwa ababuranyi bose bahari’, ibi ngo byarirengangijwe, ari na yo mpamvu uyu munyamategeko yandikiye Perezida w’Urukiko, asaba ko iburanishwa ryafungurwa.

Ibi ariko Me Ndengeyingoma yabihakanye, avuga ko bari bamenyeshejwe itariki y’urubanza mbere mu gihe nyacyo, ati “niba batarabivuganyeho rero si ikosa ry’urukiko”.

Mu byo Arikidiyosezi yifuza ko bifatirwa, harimo ibikoresho byose by’iryo shuri bigihari, birimo intebe z’abanyeshuri, izo mu biro, ibikoresho biri mu isomero, mudasobwa n’ibindi bifite agaciro.

Me Ndengeyingoma yavuze ko ibi byafasha Arikidiyosezi kwisubiza inyubako zayo, Habumuremyi akamenya agaciro k’ibifatiriwe mu gihe kandi yatsindwa akananirwa kwishyura, ibyo bikoresho bikaba ari byo byaherwaho hashakwa ubwishyu.

Uyu munyamategeko yongeyeho ko haramutse hagize indi mitungo imenyekana, nabwo basaba urukiko rugasuzuma niba nayo yafatirwa.

Me Ndengeyingoma yavuze ko “ibyo twakoze byose binyuze mu mategeko, tukaba dutegereje icyemezo cy’urukiko.”

Me Bayisabe nawe yavuze ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda, kandi yumva buzarenganura umukiliya we.

Imyanzuro y’urubanza izasomwa ku wa 08 Nzeri 2020, saa Munani z’amanywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .