00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Rurageretse hagati ya Uwamwezi n’abaturanyi be ashinja kumwima umuhanda ujya iwe

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 20 March 2025 saa 04:02
Yasuwe :

Uwamwezi Marie Claire wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagari ka Nyamiyaga, Umudugudu wa Nzovi, yatangaje ko abaturanyi barimo n’Umuyobozi w’Umudugudu abarizwamo, bamwimye umuhanda ugera iwe bitewe n’ibyo yita urwango, bityo ngo byamuviriyemo kutabasha kwiteza imbere.

Imizi y’iki kibazo ihera mu 2022 ubwo Uwamwezi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagurishaga inzu yari yarubakiwe na FARG mu Mujyi wa Kigali, akiyemeza kujya ku ivuko kuhubaka inzu afata nk’amasaziro ye.

Yasanze inzira igera aho yavukiye itakibaho, maze asaba umuhanda wo kunyuzamo ibikoresho by’ubwubatsi maze abaturanyi be barawumuha.

Nyuma yo kubaka ngo umuhanda bari bamutije barawisubije, biteza ubwumvikane buke hagati y’impande zombi.

Uwamwezi avuga ko nubwo bamwimye umuhanda, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi wari uhari kuko yigeze kuhanyuza ibindi bikoresho by’ubwubatsi mu 1992 ubwo yubakiraga inzu nyina waje kwicwa muri Jenoside.

Nyuma yo kugerageza gukemura icyo kibazo bikanga mu 2023, abaturanyi be babiri Kagemanyi Ignace na Rwagatore Narcisse (unayobora umudugudu batuyemo) bemeranyije kumuha umuhanda aguze ahantu hangana na metero 48, buri wese atanze metero ebyiri kuri buri gisate cy’umuhanda, aho yari kwishyura ibihumbi 500 Frw mu gihe cy’amezi abiri.

Gusa ngo abari gutanga amasambu anyuramo umuhanda baje kwisubiraho bavuga ko yatinze kubahiriza amasezerano, kandi ngo yagiye abasebya henshi, harimo n’itangazamakuru.

Uwamwezi wari waratangiye gukorera aho ubucuzi bw’akabari bugahomba kubera ko yagiye kwivuza agasanga ibintu bye byaribwe yavuze ko ateganya gushinga irerero aho atuye, ndetse ngo yatangiye gushaka ibyangombwa mu Kigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzusi bw’Amashuri(NESA), ariko ngo ntiyizeye kuzabigeraho mu gihe nta muhanda uhagera.

Uyu mubyeyi ngo yagejeje ikibazo cye ku nzego zose kuva ku mudugudu kugera ku ntara, ariko ntiyishimira uburyo yarangaranywe.

Ati “Niba iguhugu kidushishikariza kwigira, nkaba naragerageje kwirwanaho, ariko ngasubizwa inyuma n’ubuyobozi, nari navuye mu cyiciro cya mbere njya mu cya gatatu, ubu sinsubijwe inyuma!”

Abaturanyi be bo barabivuga ukundi

Kagemanyi na Rwagatore bavugwa ku isonga y’iki kibazo, bavuga ko umuhanda asaba guhabwa ugasubira aho wahoze utahigeze, ahubwo wari umuhora w’inka mu bihe byo muri za 1970.

Bakomeza bavuga ko uburyo abasaba umuhanda nk’ubakanga anabategeka ari byo bituma batabyumva kuko ari umutungo wabo ntavogerwa.

Kagemanyi ati “Ibyo ashaka abinyuza mu nzira zidashoboka. Ashaka kubigira itegeko kandi ubutaka bw’umuntu ari ntavogerwa. Ntasaba, ahubwo arategeka, kandi aho ajyana umuhanda ni mu bikorwa bye bwite si igikorwa rusange.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nzovi, Rwagatore Narcisse, na we uvugwa mu bimishije umuhanda Uwamwezi, yabwiye IGIHE ko ibivugwa ari ibinyoma kuko aho avuga hanyuraga umuhanda utahigeze.

Rwagatore avuga ko Uwamwezi byamunaniye kwishyura, ahubwo akaba ngo ashaka umuhanda w’ubuntu.

Ati “Mu byumvikanyweho byo kwishyura yaje kubihindura ngo nta mafaranga agifite, ngo nibatayishyura bazayihorere, ariko ntanavuge uzayamwishyurira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko iki kibazo akarere kakimenye bakanabafasha mu buhuza.

Yavuze ko inzira isanzwe y’abanyamaguru ayifite, igisigaye ari ukubona umuhanda w’imodoka ijya iwe, ari na byo banyujije mu busabe ngo abishyure mu bwumvikane abone kuhahabwa.

Ati “Twumvikanye n’abaturage ko bamworohereza bakamuha umuhanda mu butaka bwabo akabishyura ibihumbi 500 Frw, kuko ari ubutaka bwabo tutabategeka icyo babukoresha kereka ari ubushake bwabo. Twashyigikiye ko aya masezerano ajya mu bikorwa.”

Meya Ntazinda, yakomeje avuga ko ahandi asaba hanyura umuhanda hahoze ari umuhora w’inka kera kandi ko ubu abaturage bawusibye ndetse bakaba baranahubatse izindi nzu, bityo ibyo asaba bitashoboka.

Yanongeyeho ko igihe Uwamwezi yagaragaraza ko yabuze ubushobozi bwo kwishyura aho yemerewe, byarebwaho akagenerwa ubufasha, kugira ngo akomeze gushaka uko yagira amasaziro mazima.

Igihe yari yaragiye kwivuza yasanze inzu ze harimo izasenyutse
Yimukiye i Nyamiyaga ashaka kuzagira amasaziro meza
Aka kayira Uwamwezi ashaka ko gahinduka umuhanda ujya mu rugo rwe aho ashaka no kubaka irerero
Uwamwezi asaba ko aha hashyirwa umuhanda ugera iwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .