RURA yinjiye mu kibazo cy’ihangana rya Airtel na MTN

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwinjiye mu kibazo cy’ihangana rimaze iminsi hagati y’ibigo bibiri by’itumanaho mu Rwanda, ari byo MTN Rwanda na Airtel Rwanda.

Mu minsi ishize, Airtel Rwanda yakoresheje amafoto n’amashusho yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, abenshi batangazwa n’imiterere yayo bavugaga ko ishobora kuba yibasira MTN Rwanda, mukeba rukumbi wa Airtel Rwanda ku isoko ry’itumanaho ry’u Rwanda.

Amwe muri ayo mafoto agaragaza umuntu wambaye umwenda w’umuhondo uri kuvugira kuri telefoni ariko asa nk’utishimye, kuko aba abangamiwe n’ikiziriko kinini cy’umukara gikuruwe n’ukuboko, bigaragara ko gufite imbaraga, k’umuntu wambaye ikoti ry’umuhondo.

Bumwe mu butumwa buri muri ayo mafoto hari nk’ubugira buti “Uracyabohewe ku murongo mubi? Ibohore ukoresheje Airtel Isanzure Packs, ziboneye, zoroshye [kuzikoresha] kandi zihendutse”.

Hari kandi ifoto igaragaza umugenzi ugiye gutega moto, bigaragara ko yateye umugongo umumotari wambaye impuzankano y’umuhondo, ahubwo ari gusanga uwambaye iy’umutuku.

Mu mizo ya mbere, MTN Rwanda nayo yasohoye ifoto igaragaza ‘crayons’ ziri ahantu hamwe mu gikarito, ariko iy’umuhondo ari yo ndende kurusha izindi, naho iy’umutuku iyiri iruhande ari nto, iyo foto iriho ubutumwa bugira buti “wirushywa n’utuntu duto (byanditse mu ibara ritukura), iminsi y’ubuzima imeze nka ‘crayons’ ziri mu ikarito imwe; zimwe ziba zikeye cyane kurusha ... Izindi (ryanditse mu ibara ritukura)”.

MTN Rwanda nta bundi butumwa yongeye gushyira hanze bugaruka kuri iyo ngingo, mu gihe Airtel yo yakomeje gutangaza ubutumwa bujya gusa nk’ubu, mu gihe cyo kwamamaza serivisi zayo zitandukanye.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, harimo abifuje ko RURA igira icyo iyitangazaho, ndetse MTN Rwanda yaje kwitabaza uru rwego, igaragaza ko uburyo buri gukoreshwa na mukeba wayo mu kwamamaza buteye inkeke.

Ku wa 25 Ugushyingo, RURA yatumije Airtel Rwanda kugira ngo haganirwe kuri iki kibazo, ndetse nyuma y’ubusesenguzi uru rwego rwakoze kuri ubu buryo bwo kwamamaza, yasanze butubahirije amategeko bityo ko bukwiye guhagarikwa.

Mu itangazo rya RURA yagize iti “N’ubwo Airtel Rwanda itagaragaza MTN Rwanda mu buryo butaziguye mu iyamamaza ryayo, urebye uburyo [ayo matangazo] akozemo, amabara yayo ndetse n’ubutumwa butangwa, izo ngingo eshatu ziteranyijwe, zirekana nta shiti ko [Airtel Rwanda] ivuga kuri MTN Rwanda kandi bikaba bishobora kutesha agaciro, kubangamira cyangwa kwibasira umukeba wanyu rukumbi ku isoko ry’itumanaho [mu Rwanda]”.

Iri tangazo rikomeza rigira iriti “Ikindi kandi, byagaragaye ko gukoresha ubutumwa bugira buti ‘Umurongo Wizewe’ (The Honest Network) mu kwamamaza kwanyu bishobora kuyobya abakiliya bashobora kwibwira ko umukeba wanyu ‘atizewe’”.

RURA itangaza ko ibi bikorwa bya Airtel Rwanda bihabanye n’amategeko agenga ibigo by’itumanaho mu Rwanda.

Iti “Kwamamaza ntibigomba gutesha agaciro, kubangamira cyangwa kwibasira igicuruzwa kimwe cyangwa byinshi, serivise, iyamamaza, kompanyi cyangwa ikigo, cyangwa se gukabya imiterere cyangwa umumaro wa serivisi zitangwa n’ibyo bigo byombi. Nta wemerewe kwigana intero cyangwa igisobanuro cy’undi wamamaza mu buryo bushobora kuyobya umukiliya”.

Hashingiwe kuri izi ngingo zose, RURA yategetse ko Airtel Rwanda ihagarika ibi bikorwa, bati “Hashingiwe ku ngingo zatanzwe hejuru, Airtel Rwanda Ltd itegetswe guhita ihagarika ibikorwa byamamaza byagarutsweho (bagomba kugaragaza igihe bazaba bakuyeo ubwo butumwa bwose mu gihugu hose)”.

Mu bucuruzi, cyane cyane bwa serivisi cyangwa ibicuruzwa bisa cyangwa bijya gusa aho akenshi usanga abakiliya ari bamwe, ibigo by’ubucuruzi bikunze gukoresha uburyo bwo kwamamaza busa nk’ubwibasira bigenzi byabyo bihanganye, akenshi hagamijwe kwereka abakiliya impamvu ikigo kimwe cyakwizerwa kurusha ikindi, gusa bigakorwa mu buryo bwa gihanga hatabayeho gutomora no kuvuga izina ry’ikigo cy’umukeba.

Ibi byakunze kubaho cyane hagati y’ibigo nka Pepsi na Coca-Cola bikora ibinyobwa bidasembuye, ndetse na Nike na Adidas bikora ibikoresho bya siporo tutibagiwe na American Airlines na United Airlines bitwara abantu mu ndege.

Abahanga bavuga ko ubu buryo bwo kwamamaza bushobora kuba bwiza, kuko butuma ibigo bihanganye byihatira guhanga udushya, bityo bikanaza serivisi nshya kandi nziza ku isoko cyangwa se bikagabanya ibiciro by’izisanzweho, kandi ibyo byose bikaba byungura abakiliya basanzwe.

RURA yatanze umurongo w'uburyo iri hangana rikwiye guhagarara
Airtel imaze iminsi yamamaza mu buryo budasanzwe serivisi zayo zirimo iyo yise Va ku Giti, Dore Umurongo
Amafoto nk'aya yakwirakwije mu bice byinshi by'igihugu
MTN Rwanda yabanje gusubiza ubu butumwa, ariko nyuma iza kubihagarika
Muri aya matangazo hagaragara abantu bambaye amabara y'umuhondo bari mu kiziriko
Abahanga mu byo kwamamaza, bagaragaza ko ihangana nk'iri akenshi ryungura umukiliya kuko yisanga ibigo byanogeje imikorere, buri kimwe kigaragaza ko aricyo akwiye kuyoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .