Abakuru b’ibi bihugu bigize Umuhora wa Ruguru mu Ukuboza 2014, bemeje ko amasosiyete y’itumanaho abikoreramo akuraho ibiciro byo guhamagara nk’uhamagaye mu mahanga, ibizwi nka “roaming”.
Icyo cyemezo cyagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze itariki ya 15 Nyakanga 2015, amasosiyete arabyubahiriza, ku buryo ugiye mu gihugu cyo mu karere adasabwa kugura indi simukadi kugira ngo ahendukirwe n’itumanaho.
Abakuru b’ibihugu bemeranyije ko igiciro kitagomba kurenga 0.10 by’amadolari ni ukuvuga 87 Frw, ku munota mu guhamagarana.
U Rwanda, Uganda, Kenya na Sudan y’Epfo byasinye ayo masezerano, Tanzania n’u Burundi bivuga ko bititeguye.
Muri iyi minsi, hari abari batangiye gukeka ko icyo giciro cyazamutse kigasubira uko byahoze mu 2015, ariko Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangarije IGIHE ko nta cyahindutse.
Ku masosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda, Nyirishema avuga ko nta n’imwe inageza kuri 87 Frw.
Yagize ati “Uri mu Rwanda ukoresha nimero ya MTN ugahamagara nimero yo muri Uganda, Kenya cyangwa Sudani y’Epfo wishyuzwa 70 Frw ku munota. Kuri Airtel naho wishyura 70 Frw ku munota.”
Lt Col Nyirishema asobanura ko ku bakoresha ‘Pack’, bahamagara mu kindi gihugu ari ho hajemo impinduka.
Umuntu ukoresha Pack ya MTN, uhamagaye uri mu kindi gihugu niho hahita hishyurwa 22 Frw, mu gihe ubusanzwe batishyuraga. Igiciro ku bakoresha Pack kiba gito kuko aba ari bukoreshe iminota myinshi ahamagara.
Ku byerekeye kohererezanya ubutumwa bugufi, bitewe na sosiyete n’igihugu umuntu ukoresha nimero ya MTN ashaka koherereza, yishyura hagati ya 25 Frw na 34 Frw ku butumwa bugufi (SMS). Naho Airtel, yishyura 45 Frw ku murongo uwo ari wo wose.
Amasezerano y’ibihugu avuga ko SMS itagomba kurenza 0.06 $ (52.2 Frw).

TANGA IGITEKEREZO