RURA na Ampersand mu bigo 10 bya mbere bifite udushya tw’ingufu zitangiza muri Afurika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Urwego ngenzuramikorere (RURA) na Sosiyete ya Ampersand, byashyizwe ku rutonde rw’ibihatanira ibihembo bya Ashden Awards, nk’ibigo byo muri Afurika byagaragaje udushya two gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

Uru rutonde ruriho ibigo byakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika mu gucanira ibice by’icyaro, kunoza ubwikorezi mu mijyi ndetse no guhindura ubuzima bw’impunzi.

RURA yashyizwe kuri uru rutonde kubera kunoza ubwikorezi mu mihanda ya Kigali mu gihe Ampersand yo yarushyizweho kubera gutangiza ikoreshwa rya moto zikoresha amashanyarazi zakorewe muri Afurika.

Muri Gicurasi 2019 nibwo moto 20 za Ampersand zatangiye gukorera muri Kigali zitwara abagenzi n’imizigo mu kugerageza umusaruro wazo ku isoko ry’u Rwanda.

Ampersand ifite icyicaro i Kigali, iteranya kandi igaha abamotari moto (e-moto) zihendutse, zifite isuku kandi zigenda neza kurusha moto zigera kuri miliyoni eshanu ziri hirya no hino mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu Rwanda hafi kimwe cya kabiri cy’ibinyabiziga biri mu muhanda ni moto zitwara abagenzi usanga zikoresha ibikomoka kuri peteroli bihenze; zikanasohora imyuka ihumanya ikirere.

Uretse RURA na Ampersand, ibindi bigo 10 biri kuri uru rutonde rw’ibigo 34 byahanze udushya hirya no hino ku Isi.

Ibigo bya mbere 11 bizatangazwa muri Kamena mu gihe ibihembo bya Ashden Awards bizatangwa mu birori bizabera i Londres, muri Nyakanga.

Umuyobozi Mukuru wa Ashden, Harriet Lamb, avuga ko Afurika ari umugabane wa mbere wibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, aho ibihugu birindwi mu 10 mu bigerwaho n’izo ngaruka azi ibyo kuri uyu mugabane.

Avuga ko ari ingenzi guteza imbere umuco wo guhanga udushya no gushaka ibisubizo bikemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe muri Afurika kandi bigakorerwa kuri uwo mugabane.

Umuryango Ashden washinzwe mu 2001, i Londres, umaze guhemba abarenga 225. Ibihembo by’abimakaje kurengera ibidukikije ni bimwe muri 11 bizatangwa mu 2020. Abatsinze bahabwa ibihembo by’amafaranga, ubufasha mu iterambere ry’imishinga, ndetse no guhuzwa n’abashoramari n’abandi bakora mu bijyanye n’ingufu n’iby’ikirere.

Moto za Ampersand zimaze igihe kinini mu igeragezwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .