Raporo y’uru rwego izwi nka Citizens Report card, ivuga ko abaturage bagiye babazwa uko bishimira serivisi bahawe n’inzego zibegereye, bamwe bagaragaza ko batishimira uko bazihabwa.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi, raporo y’ibikorwa by’uru rwego by’umwaka wa 2018-2019 n’iteganyabikorwa rya 2019-2010.
Muri rusange, Dr Kaitesi yavuze ko kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo byagabanutse bigera kuri 83.72% bivuye 86.56%, Imitangire ya serivisi ubu iri ku 74.25% bivuye kuri 72.93% byariho umwaka ushize, na ho iterambere ry’ubukungu riri kuri 78.04% bivuye kuri 76.82 %.
RGB kandi yasohoye igipimo cy’Imiyoborere mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu, iki gipimo cyagaragaje ko umutekano uri ku isonga n’amanota 94.29% mu gihe inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 68.53%.
RGB yagaragarije Inteko ishusho y’uburyo abaturage babona imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu nzego zibegereye, ku isonga abaturage bashima umutekano kuri (89.4%) naho ubuhinzi nibwo buza inyuma ku kigero cya 55.0%.
Ku bijyanye n’imitangire ya serivisi, Dr Kaitesi yagize ati “Iyo urebye ikintu abaturage bagaya cyane ni uko abayobozi bataza kubaganiriza bihagije ku byo babakorera ugasanga ariyo mpamvu ubona ko habamo intege nke, dukwiriye gufasha abayobozi b’inzego z’ibanze kuko aribo begereye abaturage ngo bite uko batanga serivisi, ikibazo kihaba cyane ni uburyo abaturage bavuga ko basiragizwa mu kubona serivisi, nicyo abaturage binubira cyane.”
Avuga ko urwego rwo gutanga serivisi rugifite inenge mu ishusho y’umuturage akurikije uko arubona.
Akarere ka Rulindo niko kaje ku mwanya wa mbere mu bipimo bishya by’imiyoborere, mu gihe Kayonza yake ku mwanya wa nyuma.
Nyuma y’aho RGB igaragaje uko uturere duhagaze, abagize Inteko Ishinga Amategeko bavuze ko iki ari ikibazo kigomba guhagurukirwa n’inzego bireba zose, ku buryo byafatirwa umwanzuro.
Depite Senani Benoît yagize ati “Iyo urebye Uturere dutanu twose twa nyuma, Kayonza, Gatsibo, Kicukiro, Rubavu na Huye ubona ko bose bafite amanota make cyane, ese ni gute utu turere twakeburwa ku buryo natwo tuzamuka?.”
Depite Nyirahirwa Veneranda we yavuze ko aya ari amakuru Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yakoresha mu kumenya impamvu aba bayobozi bafite imitangire mibi ya serivisi ku baturage bayobora.
Yavuze ko abaturage badashobora kugira imibereho myiza mu gihe baba bagihabwa serivisi mbi, iki kikaba ari ikibazo gikwiriye gahagurukirwa n’inzego zose bireba.
Dore uko uturere dukurikirana mu manota yatanzwe n’abaturage ku mitangire ya serivisi
1.Rulindo 74.64%
2.Gicumbi 74.01%
3.Burera 73.93%
4.Kamonyi 73.86%
5.Gakenke 73.58%
6.Rwamagana 73.54%
7.Musanze 72.82%
8.Nyarugenge 71.82%
9.Rutsiro 71.74%
10.Bugesera 71.67%
11.Ngoma 71.65%
12.Kirehe 71.49%
13.Nyabihu 71.40%
14.Gasabo 71.37%
15.Rusizi 71.24%
16.Ngororero 71.21%
17.Nyamasheke 71.17%
18.Nyaruguru 70.83%
19.Karongi 70.11%
20.Gisagara 69.73%
21.Muhanga 69.57%
22.Ruhango 68.68%
23.Nyagatare 67.81%
24.Nyamagabe 67.49%
25.Nyanza 67.12%
26.Rubavu 66.95%
27.Huye 66.77%
28.Kicukiro 66.60%
29.Gatsibo 63.89%
30.Kayonza 62.31%.


TANGA IGITEKEREZO