Ni inkunga yatanzwe binyuze mu mushinga w’uyu muryango witwa ‘Sustainable Agriculture Program’ watangijwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2024 ubwo hanatangizwaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo.
Byabereye muri Rulindo mu Murenge wa Bushoki mu Gishanga cya Bahimba gihingwamo na Koperative yitwa COVAMABA igizwe n’abarenga 3000 bahinga ku buso bwa hegitari 327.
Ni igishanga gikora ku mirenge itanu y’Akarere ka Rulindo kikaba gihingwamo ibirayi, ibishyimbo, imboga n’ibigori ari na byo bizahingwamo ku buso bunini muri iki gihembwe.
Ibikoresho byatanzwe ni amagare 120, toni 50.4 z’ifumbire ya DAP na Urea, imbuto y’ibigori ingana na toni 6.3 moto yo mu bwoko bwa Lifan imwe ndetse n’imiti yica udukoko.
Inyongeramusaruro aba bahinzi bahawe zizabafasha kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi mu gihe moto izabafasha gutwara umusaruro cyangwa ifumbire bitewe n’ubunini bw’igishanga bahingamo.
Amagare 120 bahawe azafasha abafashamyumvire ba Koperative COVAMABA kubasha kugera ku bandi bahinzi mu buryo buboroheye.
Uyu mushinga watanzwemo iyi nkunga uzamara imyaka ibiri ukorera mu turere twa Rulindo na Nyagatare mu makoperative ane y’ubuhinzi.
Perezida wa Koperative COVAMABA, Habumuremyi Wellars yavuze ko inkunga bahawe ije ari igisubizo ku bahinzi kandi igiye kubafasha kongera umusaruro wabo no kuwubonera isoko.
Ati “Twari dufite abahinzi bamwe b’abakene bagorwaga no kwigondera inyongeramusaruro kandi iyo ifumbire ikoreshejwe ku kigero cya nyacyo ni bwo yeza cyane. Uretse icyo kibazo cy’igishoro, twagiraga n’ikindi cyo kubura isoko rihamye. Twishimiye ko uyu mushinga uzajya uduha imbuto n’ifumbire kandi unatugurire umusaruro”.
Habumuremyi yongeyeho ko nk’abahinzi bazungukira cyane mu mahugurwa y’ubuhinzi Solid’Africa ibaha ndetse no kubarinda ibihombo by’amasoko adahamye kuko iyo koperative iherutse no kwamburwa agera kuri miliyoni 27 Frw n’abaguze umusaruro.
Umuyobozi w’Umushinga ‘Sustainable Agriculture Program’ Kwizera Fred yavuze ko ikigamijwe ari ugufasha abahinzi gukuraho imbogamizi z’ibanze umuhinzi ahangana na zo.
Ati “Abahinzi bakunze kugorwa no kubona inyongeramusaruro, isoko n’ubumenyi. Twarabibazaniye kugira ngo turebe uburyo byabazamura mu mwuga wabo n’ubukungu bwabo”.
Yongeyeho ko uyu mushinga wibanda ku bahinzi b’ubushobozi buke ndetse biganjemo abagore aho witezweho kongera 40% ku musaruro w’ibyo bahinga, kazamura ubukungu bwabo ho 61% kandi ukagabanya 20% by’umusaruro wangirika.
Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi bwa Solid’Africa, Ndoli Patrick yavuze ko uyu muryango wishimiye kwagurira ibikorwa byawo mu buhinzi kandi ko witeze intambwe ikomeye uzageza ku bahinzi ku bufatanye na bo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Umuryango Solid’Africa washinzwe mu 2010 ukaba usanzwe ugaburira abarwayi bakennye mu bitaro bitandatu byo mu Mujyi wa Kigali buri munsi, ndetse ukagaburira abanyeshuri bo mu bigo bibiri by’amashuri bagera ku 8000 ifunguro rya ku manywa.
Ukora kandi ubukangurambaga ku mirire myiza ahantu hatandukanye ndetse ubu ukaba winjiye no mu buhinzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!