00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Umugabo yishe umugore yari yarinjiye n’abana be babiri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 June 2022 saa 11:51
Yasuwe :

Umugabo wo mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo yishe umugore yari yarinjiye n’abana be babiri barimo uw’imyaka itatu bitungura benshi mu batuye muri aka gace.

Iyi nkuru ikimara kumenyekana, abaturanyi b’uyu mugore, bahise bahamya ko yishwe n’umugabo we ngo kuko bari bafitanye amakimbirane ashingiye cyane ku kuba yaramufuhiraga.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, yavuze ko yumvise ingurube yo muri uru rugo ivuga nk’iyishwe n’inzara, ayishyira ubwatsi asanga inzu ikinguye yinjiyemo abona iyo mirambo yegeranye n’ishoka.

Yagize ati "Hari hakinguye mpamagaye mbura unyikiriza ndebye mu nzu mbona hagaramyemo umuntu nsubira inyuma.”

Yongeyeho ko yahise ajya kubimenyesha abandi baturage bahita batabaza inzego z’ubuyobozi zirahagera zisanga uwo mubyeyi yapfanye n’abana be.

Abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko nyakwigendera yari asanzwe afite umugabo babanaga mbere aza kujya gushakisha imibereho i Kigali nyuma ashakana n’undi.

Aba baturage banavuga ko umugabo wa mbere w’isezerano w’uyu mugore, aherutse kumusaba kumusinyira kugira ngo agurishe umurima undi arabyanga.

Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yabwiye IGIHE ati "Nibyo, bishe umugore n’abana be babiri nyuma hafatwa abantu batatu bakekwaga ariko umwe muri bo wari umugabo wari waramwinjiye yaje kwemera ko ariwe wamwishe.”

Yongeyeho ko ibi ari ubwicanyi ndengakamere anashimangira ko aribwo bwa mbere ubwicanyi nk’ubu bubereye muri aka karere kuva yakayobora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .