00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Irembo ku bufatanye na Our Past Initiatives baremeye abarokotse Jenoside

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 May 2024 saa 05:38
Yasuwe :

Irembo ku bufatanye n’umuryango ushyigikira imiryango yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Our Past Initiatives, basuye abarokotse Jenoside b’i Shyorongi mu Karere ka Rulindo baremera imiryango 35.

Irembo yatanze ihene 70, aho buri muryango washyikirijwe ihene ebyiri. Iyi miryango yorojwe aya matungo mu buryo bwo kuyishyigikira mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yagize ati “Muri Irembo, twizerera mu gutera inkunga imiryango yanyuze muri byinshi. Gufatanya na Our Past Initiative mu guha iyi miryango ihene ni uburyo bwacu bwo gufasha sosiyete mu rugendo rwo kwihaza. Twishimiye kuba umwe mu bagize uruhare mu gikorwa nk’iki cy’ingenzi.”

Umuyobozi wa Our Past Innitiative Christian Intwari, yavuze ko “Ubu bufatanye na Irembo buzadufasha kwagura ibikorwa byacu tunakomeze kugeza impinduka mu buzima bw’abaciye mu bihe bitoroshye, koroza iyi miryango aya matungo turizera ko ubuzima bwabo buzarushaho kuba bwiza.”

Umuyobozi wa Our Past Innitiative Christian Intwari, yavuze ko ubufasha bahaye iyi miryango bizeye ko buzayihindurira ubuzima
Umuyobozi Mukuru ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya muri Irembo, Liliose Nyinawinkindi yavuze ko iyi miryango yanyuze muri byinshi bityo yari ikwiye ubufasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .